Mu bintu byagiye bikoreshwa cyane muri politiki zagwingije imitekerereze n’imyumvire y’Abanyarwanda, ni inyandiko zitagaragaza abazanditse (tract). Izo nyandiko zarakoreshejwe mu gihe cya PARMEHUTU ndetse mu myaka ya mbere y’ubwigenge Ababiligi bakaba barazikwizaga bakoresheje indege za kajugujugu.

Mu gihe cya MRND itegura Jenoside, Ferdinand Nahimana yakoresheje ‘tract’ yitwa ko ivuye i Nairobi muri Kenya, isomwa kuri Radiyo Rwanda ikurikirwa no kwicwa kw’Abatutsi mu Bugesera.

Mu 1991-93, amashyaka MDR, PL na PSD yari ahanganye na MRND/CDR benshi muri bo batarahinduka Pawa, yakoreshaga ibyo bita “Amatangazo” yabaga arimo amakuru menshi ariko hagasinya ishyaka ritagira sinya umuntu.

Muri iyi minsi hagezweho ibyo kwandika amabaruwa atagaraza abayanditse, akanashyirwa ku mbuga nkoranyambaga hakoreshejwe murandasi aho gushyikirizwa abo yitwa ko agenewe. Imwe muri ayo ni ‘tract’ yasohotse ku itariki ya 2 Kanama 2019 igaragaza ko ari ibaruwa yandikiwe Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.

Iyo ‘tract’ y’impapuro eshanu itangira ivuga ngo “Twe abashyize umukono kuri uru rwandiko tubandikiye tubagezaho impungenge zikomeye…” Urayisoma ukayisoza utabonye amazina y’abayishyizeho umukono. Mbere y’uko iyo baruwa inasohoka hari uwari yayinyoherereje iriho n’amazina y’abayemeye. Uwabikoze akaba yarabitewe n’uko mu ibaruwa ndi mu bo abayanditse baregeye Perezida Kagame.

Kubera ko benshi mbazi ku rubuga rwa Yahoo rwa Ibuka-l, narakurikiye menya abayishyigikiye abo aribo. Ikibazo nibajije n’ubu umuntu yakwibaza, ni impamvu batashyizeho amazina. Byaba se ari isoni batewe n’ibyo bashyize ku mbuga nkoranyambaga? Ni amafuti ari muri iyo baruwa se? Bishobora kuba ari byombi!

Abameje iyo tract bagombaga gusinya

Abemezwa n’umuhuza wabo Etienne Masozera ko ari bo bashyigikiye iyo nyandiko ni makumyabiri na barindwi (27). Muri abo, icumi (10) baba muri Canada, bakaba ari: Philippe Basabose (ari nawe wateguye umushinga), Dada Gasirabo, Gallican Gasana, Enock Kabera, Etienne Masozera, Jacqueline Cyamazima, Tabitha Gwiza, Hosea Niyibizi, Philbert Muzima na Siméon Ndwaniye.

Abandi barindwi (7) ni abo mu Bubiligi: Donatha Uwanyirigira, Aloys Kabanda, John Nkaka, Emelyne Munanayire, Benjamin Rutabana, Gaspard Gahondogo na Angelique I. Rutayisire.

Hari batandatu (6) bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo ni: Richard Niwenshuti, Albert Gasake, Innocent Sendashonga, Samuel Masabo, Israel Ntaganzwa na Jovin Bayingana. Hari na Louis Rugambage na Espérance Mukashema baba mu Buholandi, Teddy Umurerwa wo mu Bwongereza na Prosper Bamara wo muri Sénégal.

Biteye Isoni

Kuba batarashyize amazina kuri ‘tract’ bise ibaruwa birumvikana. Ntabwo byoroshye kwiyitirira ikintu kitaguhesha ishema. Mubaregewe Perezida, umwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana na njye. Mpisemo abo kubera umwanya gusa.

Mu byo bagaya kuri Dr. Bizimana ni aya magambo: “Abakoze Jenoside ntibahagaze. Hari abishe abishwe ariko hari n’abakomeza kwica kubibuka. Hari radiyo z’ibigarasha… Ubumwe yo bambwiye ko ari iy’umugore wacitse ku icumu. Yirirwa atuka Perezida wacu, atuka igihugu, Jenoside ntayemera”.

Andi muri ayo magambo ya Dr. Bizimana iyi nyandiko igarukaho ni aya: “Dufite abacitse ku icumu babi kuko uwacitse ku icumu ushyigikira Jenoside nta zina dushobora kubona tumuha. Arenze umujenosideri ubwe, aratatira abe, aratatira abahagaritse Jenoside, aratatira n’ejo hazaza h’u Rwanda”.

Icya mbere umuntu yabaza ni aho Dr. Bizimana yibeshyeho kikitwa kibi. Igikorwa yayavugiyemo nacyo gifite icyo gisobanuye ku mateka ya Jenoside no mu buryo bwo gusigasira ibimenyetso byayo.

Dr. Bizimana yabivuze asoza ishyirwa ku mugaragaro ry’igitabo cyitwa ‘Cahiers de memoire’ gikubiyemo ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi CNLG ikusanya buri mwaka ikabutangaza mu rwego rwo gusigasira no kubungabunga amateka ya Jenoside. Icyo gikorwa cyo kumurika ubushakashatsi cyabaye ku wa 9 Nyakanga 2019 mu cyumba cy’isomero ry’igihugu riri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Kuba rero Dr. Bizimana yaribukije abacitse ku icumu ko batagomba gufatanya n’abanzi b’amahoro y’Abanyarwanda ni impanuro ikwiye kandi iri mu nshingano ze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside. Ahubwo atabikoze atyo yaba abaye ikigwari kandi n’umuntu wese wumva ko gufatanya n’abajenosideri, ibigarasha byo mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, ko ari igikorwa kizima, uwo nawe ni uwo kwamaganirwa kure.

Icya kabiri, ni uko wandikira Perezida, ukamubwira ko kumutuka no gutuka igihugu ayobora ntacyo bitwaye, ko ahubwo ubikora bakwiye kumureka akabikora nta nkomyi. Nta muntu ufite ubwenge butagwingiye wakwandikira umukuru w’igihugu ngo niyihanganire abenyegeza urwango mu gihugu ayobora n’abamugerekaho ubwicanyi atakoze.

Icya gatatu ni uko abanditse iyi tract basanga uwacitse ku icumu gushyigikira Jenoside n’abayikoze nta kibazo kirimo. Gucika ku icumu ugashyigikira abajenosideri byarabaye. Antoine Nyetera ni umwe mu bacitse ku icumu wari wariyemeje kuba umugaragu w’abajenosideri.

Yarababuraniye, arabavuganira aho ashoboye hose, arinda apfa rukigeretse. Nyetera yakozaga isoni abo abyaye n’abakabaye inshuti ze. Abanditsi b’iyi ‘tract’ bazemere bayisinyeho, bigaragare bazajye mu mateka y’abahemu. Ntawamubabarira ngo ni uko yacitse ku icumu.

Icya kane gisoza, ni uko uwo mugore Dr. Bizimana yavuze, ari Espérance Mukashema, akaba mu bemeje ko iyo ‘tract’ ari nziza. Hari abantu bashobora kuba batazi uyu Mukashema.

Ni umugore uterwa ishema cyane no kwamamaza abafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Izina rya Mukashema rigaragara cyane (inshuro 12) mu gitabo cy’umunya-Canada kazi witwa Judi Rever. Ukurikije inyandiko ze, uyu mugore Rever ni umuntu wanga urunuka Abatutsi muri rusange n’Inkotanyi by’umwihariko.

CNLG ikwiye gukomeza gushimirwa intambwe nziza imaze kugeza ku gihugu mu bushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha abacitse ku icumu mu kwiyubaka, kubungabunga inzibutso ku buryo hari n’iziri mu nzira yo kwinjizwa mu murage y’izi n’ibindi.

Ibi bikorwa nta kuntu abajenosideri n’inshuti zabo babyishimira kuko bibibutsa ububi n’ubugome byabaranze kandi bikibokamyemo n’ubu.

Kuba bashaka guca CNLG intege ni ukugira ngo na Jenoside yakorewe Abatutsi yibagirane burundu bityo babe bageze ku ntego yabo yo kuzimangatanya itegurwa n’ikorwa rya Jenoside. Baribeshya ukuri ntikuzatsindwa.

Indashima zitihishira]

Iyi ‘tract’ yerekana neza uburyo abayanditse barwanya Inkotanyi, urwango bazifitiye bukabahuma amaso n’ubwenge. Iki ni ikintu abahakana bakanapfobya Jenoside bahuriyeho cyo kwanga kwemera ko Jenoside yarwanyijwe, ikanatsindwa n’ingabo z’Inkotanyi ziyobowe na Perezida Kagame.

Uko kwirengangiza ukuri bibavugisha ubusa, budahisha ngo bunahishire ko bagiye mu njyana y’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo ‘tract’ iti: “…kurokoka cyangwa kurokorwa Jenoside yakorewe abatutsi ntibigomba gushyira abayirokotse mu mwenda udashira, ngo habe uburenganzira abandi bashobora kugira ariko uwarokotse adashobora kugira. Uwakoze icyo ari cyo cyose ngo arokore uwahigwaga mu gihe cya Jenoside cyangwa uwafashije uwarokotse guhangana n’ingaruka za Jenoside akwiye kubishimirwa ariko ibikorwa nk’ibyo ntibishyira uwarokotse mu mwenda udashira cyangwa ngo bimugabanirize uburenganzira.”

“Ushyira uwo yagiriye neza mu mwenda udashira aba atesha agaciro ineza yagize kandi akambura uwagiriwe neza uburenganzira bw’ibanze bwo kwisanzura nk’umuntu. Ukoresha Jenoside apfukirana umuntu mu burenganzira bwe aba ayigira igikoresho, aba ayipfobya.”

Igakomeza igira iti: “…aba bose bagombye kumva ko icyatugize abacitse ku icumu ari Jenoside yadukorewe n’icyatumye turokoka, cyaba ubutwari bw’uwo ari we wese watumye bamwe muri twe bakurwa mu nzara z’abaduhigaga, cyaba ubuntu bw’abahishe bamwe muri twe, cyaba amahirwe bamwe muri twe bagize yo kurorongotana, kwihisha cyangwa kwirwanaho ku bundi buryo kugeza Jenoside irangiye, nta kindi.”

Uretse kurokora Abatutsi bahigwaga, Inkotanyi zarokoye Abanyarwanda zibakura mu menyo y’abajenosideri bari baragambiriye kuzimya u Rwanda.

Ntawe Inkotanyi zishyuza ibyiza zaba zaramukoreye kuko nta bwishyu bw’ibyo zakoze bwaboneka. Inkotanyi ntacyo zakwishyuza kuko ibyo zakoze, kandi zigikora ntizibikorera gushimwa. Zibikorera kubaka igihugu cyari cyarashenywe n’abakoloni na Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Abanditse iyi ‘tract’ bananiwe kwihishira no guhisha urwango bafitiye Inkotanyi bakoresha amagambo asanzwe mu kanwa n’inyandiko z’abajenosideri. Abahekuye u Rwanda ni bo bavuga ko ngo Inkotanyi zagize Jenoside igikoresho. Aba nabo bati “ukoresha Jenoside…” Abajenosideri n’abayipfobya nibo bonyine usanga bahakana ko ari Inkotanyi zahagaritse Jenoside. N’aba n’abo ni uko.

Uko kudashaka kwemera ko ari Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ubibona mu magambo bakoresha baca hirya no hino ngo “…uwakoze icyo aricyo cyose…” cyangwa ngo “…uwafashije uwarokotse…” ari ukwanga kwemera ukuri.

Iyo hataba Inkotanyi ni nde warokotse Jenoside uba afite ijambo? Igwingira riragwira! Inkotanyi zavanye kure igihugu kure habi, zikaba zikigejeje kure heza. Abataragwingiye mu myumvire barabibona.

Muri iyo ‘tract’ ijambo Inkotanyi rivugwa rimwe gusa, aho bandukuye umutwe w’ibyo nanditse nkavugamo Musenyeri Smaragde Mbonyintege. Muri iyo nyandiko, kimwe n’izayibanjirije n’izizaza, ngaragazamo igwingira ry’imitekerereze n’imvugo y’urwango byakoreshejwe n’abatoza ba Jenoside. Muri iyo nyandiko nkerekana aho Myr. Mbonyintege ahuza n’abateguye Jenoside.

Kuri aba banditse iyi ‘tract’ birengagiza ukuri ko njye nandukuye ibyo Myr. Mbonyintege yanditse, nkabigereranya n’ibyo abateguye Jenoside uhereye kuri Anastase Makuza ukagera mu bashinze Hutu-Pawa.

Iyo bandika ngo “guhera ku nyandiko Musenyeri Mbonyintege yaba yaranditse mu 1990” ni ukwirengagiza ko ibyo nanditse nashingiye ku nyandiko ihari kandi y’umwimerere. Na nyiri iyo nyandiko ubwe ntabwo ashidikanya ko ibyo nandukuye ari ibyo yanditse.

Uwandika agereranya inyandiko zirimo urwango ntarobanura. Kuvuga ko ibyo Myr. Mbonyintege yanditse “ari urugomo n’igitutsi bikabije kuri Musenyeri Mbonyintege by’umwihariko no ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri rusange” ntacyo umuntu yabyita uretse igwingira rikabije ry’imitekerereze. Ivangura rigomba kuba ryarabokamye ku buryo barishaka no mu mateka.

Kuba hari abacitse ku icumu rya Jenoside bigeze gutera inkunga abajenosideri ni ukuri. Ntawahakana ko Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi ari mu bantu bashyigikiye leta zateguye umugambi wo ku ara Abatutsi mu Rwanda.

Kwandika ayo mateka si “ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi” nkuko iyi ‘tract’ ibivuga. Na Myr. Mbonyintege babeshya ko namwibasiye ntabwo yatinyuka kundega kumwibasira. Nawe ubwe yageze aho yemera ko uretse we ku giti cye na Kiliziya Gatolika abereye umuyoboke n’umuyobozi yabaye icyitso mu cyaha cya Jenoside. Soma inyandiko yanjye yo mu 2011 nise “Kiliziya yaharaniye umubano mwiza na leta zateguye Jenoside, itahira icyocyere cy’umubano uhuma amaso-Mbonyintege”.

Muri iyo gahunda yo gushakisha amaboko muri Kiliziya iyo tract irifuza ko nakomwa mu nkokora nkareka kwerekana igwingira n’amafuti ritera, iti: “Tom Ndahiro yarangije inyandiko ye avuga ati: “Biracyaza!” Nyakubahwa Perezida, oya mukore ibishoboka byose ntibikomeze kuza kuko si byiza.”

Biracyaza rwose…

https://igihe.com

Posté le 07/08/2019 par rwandaises.com