Yanditswe  na Samuel Ishimwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga, ahagana saa kumi nibwo indege yaje itwaye Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yari isesekaye i Kanombe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga, aho aje mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Saa kumi n’iminota itanu nibwo Perezida Museveni ari kumwe n’Umufasha we Janet Museveni bururutse mu ndege, ubwo bakirwaga n’Umukuru w’Igihugug cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Museveni, ahagaze iburyo bwa Perezida Kagame, afashe ingofero ye mu kuboko kw’imoso, bombi bubahirije indirimbo z’ibihugu nyuma batambagizwa ndetse berekwa akarasisi k’ingabo z’igihugu kari kagizwe n’abasirikare 96.

Nyuma yo kugenzura akarasisi, Perezida Kagame yeretse Museveni abagize Guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari baje kumwakira ; Museveni nawe yamweretse abashyitsi bazanye nawe, nuko bombi bakirwa n’Itorero ry’Igihugu, aho Kagame yeretse Museveni n’abashyitsi bari kumwe uko bakira abashyitsi mu muco Nyarwanda.


Uretse Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Umufasha we bari baje kwakira Museveni, hari n’abandi bayobozi bakuru bo muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Museveni yerekeje ku gicumbi cy’Intwari i Remera, ahashyinguye intwari zirimo Fred Gisa Rwigema wari inshuti ye magara, aho yashyize indabo ku mva nk’ikimeyetso cyo kunamira izi ntwari.

Perezida Museveni kandi yaboneyeho kujya ku Rwibutso rwa Gisozi aho yunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 259 zazize jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, ku munsi wa Kabiri w’ uruzinduko rwe, Perezida Museveni azakorana umuganda n’ Abanyarwanda, asure n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

Perezida Museveni yunamiwe inzirakarengane zazize jenoside ku Gisozi

Yeretswe bimwe mu bimenyetso bigaragaza amateka ya jenoside

Yunamiwe intwari zirimo na Gisa Fred Rwigema

Foto : Ndegey

http://www.igihe.com/spip.php?article14839

Posté par rwandanews