Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyatewe I Kamembe mu karere ka Rusizi ahagana mu ma saa moya z’umugoroba (19h00).Amakuru dukesha umunyamakuru wa Orinfor ukorera Radio y’abaturage ya Rusizi aremeza ko icyo gisasu cyatewe mu gace ko mu mujyi gakunze guhagararamo abamotari.Ayo makuru kandi aremezwa na polisi y’igihugu.Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda Superintendant Theos Badege amaze gutangariza Radio Rwanda ko abantu 21 ari bo bakomeretse,bakaba barimo 4 bakomeretse bikomeye.Izo nkomere zajyanywe mu bitaro bya Gihundwe.Ibisasu nkibyo umwaka ushize byatewe hirya no hino mu mujyi wa Kigali ubu hakaba hamaze guharurwa bamwe mu bantu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha bibisha.30 muri bo bari kuburanishwa n’urukiko rukuru ku byaha baregwa.Ibyo bikorwa bikunze kugwamo n’abaturage ubushinjacyaha buvuga ko batumwa n’umutwe ukuriwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi bafatanyije.

BARORE Cleophas

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3376
Posté par rwandanews