Isi irizihiza ku ncuro ya 22 umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi mu gihe abayituye barushaho kwiyongera, bakaba bagiye kugera kuri miliyari 7.
Mu Rwanda, kimwe mu bihugu bito kw’isi, ndetse gifite ubucucike ku butaka bukabije, mu mpera z’uyu mwaka abaturage baraba bageze kuri miliyoni 11. Ubwiyongere bw’abaturage ni imwe mu mbogamizi ku iterambere ry’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
Karega Venant, ni umuhinzi utuye mu karere ka Huye, afite abana 5, ariko avuga ko kubatunga bitoroshye kandi ko nta n’icyo afite cyo kubaraga uretse kubagira inama yo kuzabyara bake.Agira ati « Abana banjye nzabaraga kubyara bake, muri iki gihe kubyara benshi ni ikibazo. »
Ariko hari abavuga ko ikibazo atari umubare w’abavuka, ahubwo ko ari uburyo babayeho.
Ministre w’imali n’igenamigambi,John Rwangombwa avuga ko hashatse kubaho ikintu kivuga ngo dushyireho itegeko hatazagira umunyarwanda ubyara abana barenze 3, ariko abantu baje kungurana ibitekerezo basanga itegeko atari ngombwa ahubwo ko habaho ubukangurambaga abanyarwanda bakabyara abo bashoboye kurera.
Biragaragara ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage udahuye n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu mu iterambere, akaba ariyo mpamvu hagenda hafatwa ingamba zitandukanye. Gahunda yo kuboneza urubyaro yahawe imbaraga, ndetse igenda yigishwa abaturage hirya no hino mu gihugu. Igishimishije ni uko Imibare igaragaza ko ababyeyi barushaho kwitabira iyo gahunda, urugero muri 2005, ababyeyi bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro bari 10%, ariko 2010 bari bageze kuri 45%. Ibyo rero byatanze umusaruro kuko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu gihe umubyeyi w’umunyarwanda yabarirwaga abana 6, muri uyu mwaka habaye impinduka, umubare w’abana ku mubyeyi ugeze ku bana 4.
Umwe mu babyeyi bahisemo gahunda yo kuboneza urubyaro ni Namahoro Dafany, atuye mu karere ka Huye.Ati “navuze ko nzabyara abana 3 kubera uburyo bw’isambu, aho dutuye n’aho kurara ugasanga ari ikibazo.”
Abanyarwanda rero bakomeje guhindura imyumvire, leta nayo yahisemo gushyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere imibereho y’abanyarwanda, izo gahunda ni ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé ) na gahunda z’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9. Ibyo bifasha no kongerera abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi ku buryo nabo bakora gahunda y’imibereho yabo, bakabyara abo bashoboye kurera. Ikindi cyiza ni uko ubukungu bw’u Rwanda bugenda burushaho gutera imbere.
Ministre John Rwangombwa ati “twishimira ko ubukungu bw’uRwanda bwagiye buzamuka ku muvuduko ushimishije,ku kigereranyo cya 8.2%.umusaruro ku giti cy’umuntu warazamutse uva kuri 200$ muri 2003, ubu ugeze kuri 562 $ ku mwaka”
Hatewe intambwe ishimishije ariko inzira iracyari ndende kugirango umuvuduko w’ubwiyongere bw’abanyarwanda ugendane cyangwa ube muto ku muvuduko w’iterambere ry’ubukungu. Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’umunsi w’abatuye isi irankangurira buri wese kumenya ko afite agaciro.
Agaciro k’umunyarwanda ni ngombwa ko katekerezwaho, umunyarwanda azirikana kubyara abo ashoboye kurera kandi ateganyiriza ejo hazaza.
Umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi yizihizwa kuya 11 nyakanga. Washyizweho muri 1989, kugirango abatuye isi, bafate igihe cyo gutekereza ku mibereho yabo n’uburyo barushaho kunoza ubuzima bwabo.
Diane IGIRIMBABAZI
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3373
Posté par rwandaises.com