Published by umuseke1
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku nshuro yambere rwatangije icyumweru cyo kurwanya akarengane muri buri karere, mu Karere ka Rubavu niho imihango yabereye.
Iyi gahunda nshya y’icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane, ije kugirango yorohereze abaturage kugeza ibibazo byerekeranye n’akarengane kabo ku rwego rw’Umuvunyi batarinze gukora ingendo ndende.
Ibi kandi ngo bizatuma Urwego rw’Umuvunyi rushobora kumenya neza ibibazo bijyanye n’akarengane biri mu Midugudu n’Utugari twa buri Karere.
Mu mihango yo gutangiza iki cyumweru I Rubavu, Minisitiri muri Perezidansi Madamu Tugireyezu Venantie, wari witabiriye uyu muhango, yagize ati: « Ndashimira cyane Urwego rw’Umuvunyi kuri iki gitekerezo cyiza bagize cyo gutegura iki cyumweru cyo kurwanya akarengane »
Hon. Kanzayire Bernadette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, yatangaje ko muri iki cyumweru, mu turere 30 tugize u Rwanda, buri karere kazahabwa gahunda yihariye, ubuyobozi bw`Akarere n`Urwego rw`Umuvunyi bugafatanya kwakira no gukurikirana ibibazo by`abaturage aho batuye mu tugari.
I Rubavu kandi, kuri ULK/Campus Gisenyi, hanatangijwe gahunda yo gufungurira abaturage za E-mails, kugirango bajye babasha kwandikira Urwego rw’Umuvunyi ibibazo byabo, bakoreshe ikoranabuhanga rya Internet.
Ku mpungenge y`uko hari abaturage batazi gukoresha mudasobwa, Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara yavuze ko nta mpungenge biteye kubera ko usanga n`ubundi hari abaturage batazi gusoma bitabaza abandi bakabafasha kubasomera ibyo bandikiwe.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gukora mu 2004, rugamije gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, ku biro byarwo I Kigali (Kimihurura) rwakira ibibazo by’abaturage iminsi itatu mu cyumweru.
UMUSEKE.COM
http://umuseke.com/2011/08/19/akarengane-umuvunyi-agiye-kujya-agasanga-hasi-mu-turere/
Posté par rwandanews