Yanditswe na Bosco Ngabo

    Mu rwego rwo gushimangira no gukomeza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, ku itariki 12 Nzeri 2011.

    Uru ruzinduko nirwo rwa mbere Perezida Kagame agiriye mu Bufaransa kuva Perezida Nicolas Sarkozy yava mu Rwanda.

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kurangwa n’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi bitewe n’amateka ariko cyane cyane biturutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Ubwo u Bufaransa bwari bukomeje guhakana bwivuye inyuma nibwo Perezida Sarkozy ubwo aheruka gusura u Rwanda yagize ubutwari bwo kwemera ko igihugu ayoboye cyakoze amakosa akomeye cyane ariko yirinda kwerura ngo abyemere.

    Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yari i Paris mu minsi ishize aho yari yagiye gutegura uruzindiko rwa Perezida Kagame yabonanye n’inzego z’ubutegetsi nyinshi zinyuranye z’u Bufaransa.

    Ubwo Perezida Kagame yakiraga Sarkozy mu Rwanda

    Tuve imuzi amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’ubushake ndetse n’ingufu ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira mu kugarura umubano mwiza hagati yarwo n’u Bufaransa, reka tuve imuzi amateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    U Rwanda nk’ibindi bihugu bya Afurika, rwarakoronijwe ariko mu bihugu byarukoronije, u Bufaransa ntiburimo.

    U Rwanda rwakoresheje ururimi rw’Igifaransa kubera gukorenizwa n’Ababiligi binatuma u Rwanda rwisanga mu muryango wa Francophonie (Umuryango w’ibihugu bivuga bikanakoresha ururimi rw’Igifaransa) ndetse rujya no mu muryango wa “France African Summit” ni ukuvuga ibihugu bya Afurika byifatanyije n’u Bufaransa.

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa waje kugenda uryoha, umera neza by’umwihariko kugeza n’aho u Rwanda rwaje kujya mu gace iki gihugu cyo mu Burayi cyitaga “Pre-Carre” ni u ukuvuga ubusitani bw’u Bufaransa muri Afurika.

    Mu mwaka w’i 1975 habayeho amaserano y’ubufatanye hagati y’ingabo z’Abafaransa n’iz’u Rwanda FAR (Force armes Rwandaise) yiswe “Military Assistance Agreement” yashyizweho umukono na Perezida Juvenal Habyarimana na Perezida w’u Bufaransa, Giscard d’Estaing, ari nabo bari bayoboye ibi bihugu byombi icyo gihe.

    Mu mwaka w’i 1983 umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera ihambaye, Jean Christopher Mitterand (umuhungu wa Perezida Francois Mitterand, ari nawe wari ku butegetsi icyo gihe) agirwa umukuru wa African Cell (Igice cya Afurika) mu biro bya Perezida wa Repubulika.

    African Cell ni urwego rukomeye ku byerekeranye n’imiyoborere n’amategeko kuri Afurika ; JC Mitterrand bidatinze yahise yubaka umubano ukomeye na Jean Pierre Habyarimana, umuhungu wa Perezida Juvenal Habyarimana.

    Aho u Bufaransa butandukaniye n’ibindi bihugu byagiye bikoroniza Afurika, ni uko batarekuraga igihugu ngo kibone ubwigenge mu buryo bworoshye ; Nyakwigendera Sékou Touré wo muri Guinea yishyuye igiciro kiremereye kandi gikomeye cy’ubuzima bwe kugira ngo igihugu cye kibone ubwigenge mu mwaka w’i 1959.

    U Bufaransa bwagumye kugira ingabo nyinshi kandi zikomeye mu bihugu bwakoronije, aho umugambi wazo wari uwo kwikiza ubutegetsi badashaka bagashyiraho ububasingiza bakoresheje Coup d’etat.

    Ku byerekeye ububanyi n’amahanga bwa Afurika u Bufaransa ntibwashoboraga kwihanganira ihinduka ry’ubutegetsi mu busitani bwayo muri Afurika nta ruhare babigizemo cyangwa se ngo babihe umugisha, ubwo nibwo Afurika yaje kuba umwihariko w’ubufaransa mu mibereho n’imihindukire yo mu rwego rwa politiki.

    Gushaka ko Igifaransa gikomeza kuganza nabyo byabaye intandaro…

    Mu gihe mu mwaka w’1990 FPR Inkotanyi zateraga u Rwanda mu ntambara yo kwibohora ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ibindi bibi byose byari byarokamye u Rwanda, u Bufaransa bwumvaga FPR yakoze icyaha cy’inkomoko cyangwa se ubugizi bwa nabi burenze.

    Bimwe mu byaha by’indengakamere bashinjaga FPR harimo kuba FPR Inkotanyi yari yateye u Rwanda baturutse mu gihugu gikoresha Icyongereza kandi nabo ubwabo barukoresha ; ibi byatumye FPR ifatwa nk’imungu ishaka kumunga ubushobozi n’ukwemerwa kw’u Bufaransa yari ifite muri Afurika ; byatumye kandi batangira poropanda yo kuvuga ko FPR itarwana intambara yo kwibohora ahubwo irwana intambara bise Anglo-Saxon World, intambara yo kugabanya ubushobozi bw’u Bufaransa muri Afurika hakajyaho ubw’Abongereza.

    Ikindi ni uko u Bufaransa bwibazaga ukuntu RPF Inkotanyi yatinyuka gushaka guhindura ubutegetsi mu busitani bwabo (bw’u Bufaransa) batabanje kubasaba kubiha umugisha no kubigiramo uruhare.

    Aha niho havuye urwitwazo ko u Bufaransa bugomba kurwanira Francophonie yabo banga ko habaho impinduka y’ubutegetsi mu karima kabo batabyiyemereye nibwo bagerageje gufasha Habyarimana kurwanya FPR Inkotanyi bohereza abasirikare mu Rwanda mu zina bise “Noroit”.

    Ni muri ubu buryo u Bufaransa bwashoboye kumvisha u Bubiligi na Zaire kohereza abasirikare mu Rwanda babeshya ko ari Uganda yateye u Rwanda, bidatinze Ababiligi na Zaire (RDC y’ubu) ntibatinze kumenya ikinyoma bahita bakura ingabo zabo ku butaka bw’u Rwanda.

    Kuva mu mwaka w’i 1990 kugeza 1994 uburyo ingabo z’u Rwanda (FAR) zitwaraga ndetse gahunda yazo (Military situation) byaje kuba nk’umutwe w’uumuntu ku giti cye ariwe Francois Mitterand wahise ashyiraho General Jean Pierre Huchon gukurikirana neza FAR mu rugamba barwana ndetse no kumugezaho raporo ubwe ku giti cye.

    Ingabo z’Abafaransa zagumye mu Rwanda ndetse zikomeza gufatanya na FAR ku rugamba zariho na FPR Inkotanyi ; izi ngabo nizo zayoboraga urugamba ndetse banafata ibyemezo byose bikomeye mu ngabo za FAR, ibyo byashimangiwe na Perezida Habyarimana ubwo yashingaga imirimo ikomeye Umufaransa Lieutenant-Colonel Chollet, amugira umukuru w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (Overall Planner and Commander of all military operations).

    Habyarimana ari kumwe na Mitterand, inshuti ye magara

    Ingabo z’ u Bufaransa kandi zagiye zigaragara ahantu henshi mu Rwanda ahari bariyeri (roadblocks) aho babazaga Abanyarwanda indangamuntu bakareba ubwoko ; aha abatutsi benshi barahakubitiwe abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu, barafungwa abandi baburirwa irengero ndetse bamwe barahicirwa.

    Kuva mu w’1990 kugeza 1994, ingabo z’Abafaransa zigishaga imyitozo ikomeye ingabo za FAR ndetse n’Interahamwe, ari nazo zaje gushyira mu bikorwa jenoside yari yarateguwe.

    Iyi myitozo n’inyigisho ntabwo byari imyitozo ya gisirikare gusa ahubwo byari na politike n’ingengabitekerezo (Politic and ideological). Muri icyo gihe abasirikare ba FAR bafatanyije n’Interahamwe zigishijwe zigahabwa n’ibikoresho hamwe n’Abafaransa bagiye bagerageza jenoside mu bice bitandukanye by’u Rwanda nko mu Mutara (1990), Ruhengeri-Gisenyi (1991, 1992, 1993) mu Bugesera (1992).

    Mu mwaka w’1993, imiryango idaharanira inyungu harimo uharanira uburenganzira bwa muntu, bwasohoye inyandiko zisobanura ko mu Rwanda harimo kubera ubwicanyi bw’indengakamere ndetse bushobora gufatwa nka jenoside, ariko Abafaransa bagumye kwica amaso bagumya gufasha guverinoma kwica abaturage, na none mu mwaka w’1993 Adama DIENG, Umukozi udasanzwe w’Umuryango w’Abibumbye wari ushinzwe gukurikirana iyicwa-rubozo n’ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato (UN Special Rapporteur on torture and extra-judicial killings) yasuye u Rwanda yandika raporo atabaza ku nyigisho (propaganda) z’ubwicanyi zari mu Rwanda zitegura jenoside yakorewe abatutsi.

    Gutabaza kwe nta gaciro kwahawe yaba Umuryango w’Abibumbye cyangwa se indi miryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubera ko ijwi ry’Abafaransa ryumvikanaga cyane kandi rifite ubushobozi bwo guhishira ibyaberaga mu Rwanda.

    Umuryango mpuzamahanga wararangaye ucikwa n’igikorwa gifite agaciro karuta ibindi byose ko guhagarika jenoside kubera uruhare rw’Abafaransa mu byaberaga mu Rwanda.

    Abafaransa kandi bashishikarizaga gushinga amashyaka y’abavangura amoko nka CDR (Coalition for the Defense of the Republic) yaje gushyira mu bikorwa icyo yari yashingiwe, ari cyo kwica abatutsi ; urugero rufatika ni nk’amabaruwa afunguye hagati ya Perezida Mitterand n’abayobozi ba CDR, amafoto ya Mitterand yabonekaga ku biro ndetse no ku modoka n’ibindi bikoresho byakoreshwaga n’abayoboke ba CDR ndetse no mu kinyamakuru KANGURA, aho berakana ko uyu muperezida yari inshuti magara y’abahutu power, bari bashyigikiwe kandi babona inkunga n’inama ziva ku banyacyubaro b’Abafaransa muri Kigali.

    Ibirenze kuri ibi kandi Umuyobozi wa CDR Jean Bosco Barayagwiza yakiriwe mu cyubahiro i Paris, mu gihe jenoside yari iba ; uwahoze ari minisitiri w’ubufatanye mu Bufaransa Marcel Debarge nawe ntiyatinye guhamagarira abahutu-power bose n’interahamwe kwishyira hamwe mu kurwanya abatutsi ndetse na RPF Inkotanyi.

    Biracyaza…

 

http://www.igihe.com/spip.php?article15147 Posté

par rwandanews