Published  by    

Gusukura urwibutso ngo ni ukuvura ihungabana kubashyinguye mo ababo: NSHIMIYIMANA Emmanuel

Kuri uyu wa gatandatu abanyeshuri bahagarariye abandi mu miryango 38 igize umuryango rusange w’abanyeshuri barokotse genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 (AERG) biga muri kaminuza y’u Rwanda, basuye urwibutso rwa genocide rwa Murambi mu rwego rwo guhora bazirikana iyo genocide ndetse no kuhakora umuganda. Abakozi ba komisiyo y’igihugu yo kurwanya genocide bakora kuri urwo rwibutso bakaba bavuga ko uretse guha isuku urwibutso ari na bumwe mu buryo bwo kuvura ihungabana.

Abanyeshuri babwirwa amwe mu mateka ya murambi

Abanyeshuri babwirwa amwe mu mateka ya murambi

Umwe mubo twaganiriye mu banyeshuri basuye uru rwibutso, yavuze ko igikorwa cyo gusukura inzibutso ari inshingano zabo kuko abahashyinguye ari ababo, kikaba ndetse ari n’ikimenyetso cyo kwerekana ko bakibakunda kandi babazirikana.

“twaje kwibuka nk’uko ari imwe mu nshingano zacu nk’abanyamuryango ba AERG. Inzibutso zirimo abantu bacu zigomba no kugira isuku kandi ntawe uzayibakorera atari twe twabanje ku byikorera. Ni imwe muri symbols (ikimenyetso) zigaragaza ko tukibakunda kandi duhora tubazirikana,” umwe mu basuye urwibutso.

Abanyeshuri bakora isuku ku rwibutso

Abanyeshuri bakora isuku ku rwibutso

Ku bw’aba banyeshuri ngo igihugu cyasenywe n’urubyiruko rukoresheje imbaraga, ni nayo mpamvu urubyiruko rwarokotse rugomba  gukoresha imbaraga mu kucyubaka.

dufite ingufu zo kubaka igihugu kuko n’abagisenye ni ingufu bakoresheje kandi ni urubyiruko. twagira ngo au contraire(bihabanye nibyo bakoze) twe dukore ikiza twubake,” NISHIMWE Dieudonné wari uhagarariye abandi.

Abakozi ba komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside bakora ku rwibutso rwa murambi bavuga ko uretse kuba aba banyeshuri basigiye isuku urwibutso ari na bumwe mu buryo bwo kurwanya ihungabana ku bantu bafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso.

Gukora isuku ni igikorwa cyiza mu by’ukuri. Ariko kandi hari n’ikindi kirimo gifite akamaro cyane ku mibereho y’abacitse ku icumu cyangwa se abareba urwibutso.  Kureba urwibutso ukaba wabona ko rusa nabi bishobora kugira icyo bihungabanyaho ureba cyangwa se n’uwumva ko abantu be ariho bari”, NSHIMIYIMANA Emmanuel, umukozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ukora ku rwibutso rwa Murambi.

Umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 biga muri kaminuza y’u Rwanda kuri iki cyumweru baraba bizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe, mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe guhangana n’ibibazo basigiwe na Jenoside, akaba ari yo mpamvu bamwe bemera kuba ababyeyi b’abandi n’ubwo baba banganya imyaka cyangwa se babaruta.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

Umuseke.comhttp://umuseke.com/2011/08/07/gusukura-urwibutso-kuvura-ihungabana-nshimiyimana-emmanuel/

Posté par rwandanews