Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi, anenga ko uyu mugabane utashyize imbaraga mu bufatanye bubyara umusaruro utuma abaturage bawo babona imirimo n’ibindi bajya gushakisha ku yindi migabane.

Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Chancelier Sebastian Kurz, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi, dore ko u Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) naho Autriche ikaba iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Baganiriye kandi ku myiteguro y’ihuriro rya Afurika n’u Burayi riteganyijwe kuwa 18 Ukuboza 2018, i Vienne muri Autriche, rizibanda ku bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’imigabane yombi.

Perezida Kagame yavuze ko muri iri huriro hazaganirwa ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Yagarutse ku mateka y’ikibazo cy’abimukira, avuga ko cyatangiye u Burayi bushishikariza Abanyafurika kujyayo kuko umugabane wabo uyobowe nabi, babereka byinshi bidahari bakababwira ngo nibajyeyo ho ni muri paradizo.

Perezida Kagame yanenze uko ikibazo cy’abimukira gikemurwa binyuze mu gufasha abageze i Burayi aho gushora imari mu bihugu baturutsemo ngo hakemurwe icyatumye babivamo.

Ati “Ibyo mutanga ku bantu iyo baje i Burayi ni byinshi, biramutse bishowe muri Afurika, byatanga byinshi mu gushinga inganda, guhanga imirimo no gukorana na Afurika […] Ntekereza ko gukorera hamwe bizatuma dukemura iki kibazo kitari icy’u Burayi ahubwo dukwiye kwishinja”.

Yakomeje agira ati “Uburyo abantu bari gushaka kubikemura ni nko kugerageza kuzimya umuriro ntuzime ahubwo bikaba kuwenyegeza. Tugomba guhaguruka tugashaka ibisubizo nubwo bikomeye, ntitwabona igisubizo cyoroshye cy’ikibazo gikomeye”.

Abimukira mu mutima w’ihuriro rya Afurika n’u Burayi

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo kitagomba kubura mu biganiro by’impande zombi, harebwa uko ubufatanye bwazo bwakwibanda mu kugikemura kuko bigishoboka nubwo byakererewe.

Ati “Ubufatanye bwacu hagati ya Afurika n’u Burayi, bwagombaga kuba bwarakoreshejwe neza bugatuma urubyiruko rwacu rugira icyizere cy’uko rugumye ku mugabane wacu cyangwa mu bihugu byarwo ruhabona umutekano n’imirimo”.

“Ibyo dukora uyu munsi nibyo byakabaye byarakozwe icyo gihe, ari byo ishoramari ndetse no kumva ko impamvu abantu bava mu bihugu byabo bakajya ahandi no kureba icyo twakora ngo abantu bahabe bishimiye mu bihugu byabo”.

Chancelier Sebastian Kurz yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Autriche, iterambere rugezeho mu bukungu, kuba ari ahantu ha kabiri muri Afurika habereye ishoramari n’ibyo rwagejejeho uyu mugabane ruyoboye AU.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bwanyu muri AU, ku ntambwe mwagezeho yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika, ni ikintu cy’ingenzi kuri Afurika muri rusange”.

Yijeje ubufatanye bubyara inyungu kuri buri ruhande kandi urwego rw’abikorera rukagira ingufu zituma ruba inkingi y’iterambere ry’ubukungu bwo musingi w’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.

Muri iki Cyumweru kandi Perezida Kagame yakiriye ambasaderi wa Autriche mu Rwanda, Dr. Christian Fellner.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwa Chancelier Kurz, ari busure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ibigo bikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga nka K-Lab ndetse agasura igice cyahariwe inganda cya Kigali, aho asura uruganda rwa Africa Improved Foods na STRAWTEC.

Perezida Kagame na Chancelier Kurz baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ubw’u Burayi na Afurika

Abayobozi bombi baganiriye no ku myiteguro y’inama izahuza Afurika n’u Burayi muri uku kwezi

Itsinda riyobowe na Chancelier Kurz n’iry’u Rwanda bitabiriye ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro

Perezida Kagame na Chancelier Kurz bahuje urugwiro

U Rwanda ruyoboye AU naho Autriche iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye ibiganiro
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-chancelier-wa-autriche-anenga-uko-ikibazo-cy-abimukira
Posté le 07/12/2018 par rwandaises.com