Published  by Ingabire M Imaculee

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, Transparency Rwanda, uratangaza ko kuba bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badaha cyangwa se bagatinza serivisi baba bagomba guha abaturage bayobora, ari imwe mu mpamvu z’intandaro ya Ruswa n’akarengane ku baturage, hatibagiwe no guhemukira Leta iba yarabaye akazi. Ibi byose bikaba ngo bigomba kurwanywa.

Ingabire M Imaculee/Photo TNT

Ibi ni ibyatangajwe ku wa kabiri tariki ya 02 Knama 2011, ubwo mu karere ka Huye, hafungurwaga ku mugaragaro ishami ry’umushinga wa Transparency Rwanda, witwa ALAC (Advocacy and Legal Advice Centre) ugenekereje mu kinyarwanda, ni ishami rishinzwe ubuvugizi no kugira inama mu bijyanye n’amategeko.

Kuba ibibazo byose bifitanye isano na ruswa n’akarengane bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, bisubiza inyuma imiyoborere myiza, bikica amahame ya demokarasi, bigakumira ishoramari mu gihugu ndetse bikanateza ubukene mu baturage, nibyo muri iki gihe byatumye umuryango Transparency Rwanda utangiza amashami yawo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda Ingabire Marie Immaculee, aravuga ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze nabo bashobora gukurura ikibazo cya Ruswa. Ati : ‘Kudaha umuntu servisi umugomba, ugakomeza umubwira ngo uzagaruke ejo, yaza akabura umwakira agasubirayo, ni imwe mu mpamvu ishobora gutuma yibwiriza kuguha ruswa,kugira ngo arebe ko icyo yagushakagaho wakimukorera. Icyo gishuko aba agitewe n’uko utamuhaye ibyo umugomba hakiri kare. Ni n’akarengane.’

Ingabire yongeraho ko abayobozi bakagombye kumenya ko gutanga servisi nziza ari inshingano zabo. Nanone ati : ‘Twabasaba ko bibuka ko ari imwe mu nshingano zabo zikomeye, bakamenya ko iyo adakora neza aba ahemukira Leta yamwizeye ikamuha n’ako kazi kuko bene ibyo, nibyo bigeraho bikangisha abaturage Leta.’

N’ubwo ariko nanone iri shami ryafunguwe, abaturage ngo bagomba kumenya uburenganzira bwabo, bagatanga amakuru y’ahariho hose hagaragaye ruswa, kuko umushinga w’itegeko rirengera abatanga amakuru kuri ruswa ugiye kwigwaho mu nteko, nk’uko Augustin Nzindukiyimana, umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo yabisobanuye.

Uretse iri shami ry’umushinga wa Transparency Rwanda mu karere ka Huye, hari andi mashami mu karere ka Gasabo, Kayonza, Musanze na Rubavu, ibi byose bigakorwa ngo hagamijwe gukumira Ruswa n’akarengane mu bantu.

Ubusanzwe, umuryango Transparency Rwanda watangiye gukora muri Kanama 2004,  utangira ufite abanyamuryango 20, kuri ubu ukaba ugejeje 90. Transparency Rwanda ni ishami ry’umuryango mugari Transparency International kuri ubu ufite ikicaro i Berlin mu gihugu cy’ubudage.

http://umuseke.com/2011/08/03/imikorere-idahwitse-y%E2%80%99abayobozi-ishobora-kuba-intandaro-ya-ruswa-n%E2%80%99akarengane/

Posté par rwandanews