Published  by

Amakuru dukesha bamwe mu banyarwanda baba mu Bubiligi, kimwe mu bihugu by´I Burayi bituwe n´umubare munini w´abanyarwanda ,aratangaza ko amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali RNC  na FDU INKINGI yaba atorohewe n´ikibazo cy´irondakarere ndetse n´urwikekwe hagati mu bayoboke bayo.

Inama yabereye i Elsène muri Bruxelles kuva 14h kugeza 19.30 ku cyumweru

Inama yabereye i Elsène muri Bruxelles kuva 14h kugeza 19.30 z’ijoro ku cyumweru

Irondakarere rivugwa mu bayoboke b´iyi mitwe rikaba ngo risa niryariho mbere gato ya Genocide mu Rwanda aho abo mu gice cy´Amajyaruguru y´u Rwanda ( bari bazwi ku izina ry´Abakiga ) bari ku ibere, naho abatuye Amajyepfo (bari bazwi ku izina ry´Abanyenduga) bakaba ibicibwa.

Abayoboke b´iyi mitwe n’ubwo ari abanyarwanda ariko ngo bibona mu ndorerwamo y´icyo gihe cy´ivangura n´irondakarere. Ubu ikibazo cy´irondakarere muri bo, nk´uko tubikesha amakuru y´abatuye mu Bubiligi, yemeza ko bigeze aho abakiga banywera mu kabari kabo n´abanyenduga mu kabo.

Ibi ngo byagaragaye cyane  ubwo inama yari yahuje abayoboke bayo mashyaka ku cyumweru taliki 31-07-2011 I Bruxelle yari ihumuje,  mu gihe cyo kwinegura bamwe mu bari Abanyenduga bagahita bivangura n´abari Abakiga.

Abanyenduga bahise   bajyaga kwinegurira mu Kabagari mu kabari kitwa ITUZE naho Abakiga bajya kunywera aho bita ku  Ryinyo.

Ikindi cyibazo kiri muri aya mashyaka ni icy´amoko n´urwikekwe mu bayoboke b´ayo mashyaka: abayoboke ba FDU Inkingi bemeza ko aribo benshi ariko bakinubira ko RNC ngo yaba yarabamize kandi yo ifite abayoboke bake.

Abayoboke ba  FDU Inkingi  bakibona mu ndorerwamo y´ubuhutu kandi ngo ntibashira amakenga RNC bavuga ko igizwe n´abatutsi bashaka kubagira nk´agakingirizo  n´ibikoresho byabo.

Bisa naho byagora aya mashyaka kubona abayoboke kuko uyu munsi benshi bemeza ko abanyarwanda, bashishikajwe no gutera imbere kurusha gusubira mu bahutu n’abatutsi cyangwa Abakiga n’abanyenduga.

Muri iyi nama, hifashishijwe ikorana buhanga rya Skype, Kayumba Nyamwasa yatanze ibitekerezo bye avugira muri Africa y’Epfo, abavandimwe Gerard Gahimana na Theogene Rudasingwa nabo batanze ubutumwa bwabo bari I Washington.

Ibi bibazo by’urwikekwe ku mpande zombi byanagaragaye muri iyi nama nkuko tubikesha BBC,  gusa banzuye ko bagomba gufatanya mu gihundura mu mahoro politiki y’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

HAKUZWUMUREMYI J.
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/08/01/irondakarere-n%E2%80%99uwrikekwe-muri-fdu-inkingi-na-rnc/

Posté par rwandanews