Patrick Buhigiro
QUEBEC – Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Canada rugera ku 100, rushishikajwe no kumenya byinshi n’ubwiza by’igihugu cyabo, ndetse n’amateka n’umuco, rwahuriye i Quebec mu rwego rwo gukora ingando y’iminsi 5 imenyerewe ku izina ry’Itorero ry’Igihugu, ku burere mboneragihugu.
Benshi muri urwo rubyiruko ni abavukije muri Canada, abandi bajyayo ari bato cyane, bakaba bafashe icyo gikorwa nk’amahirwe y’ubuzima buhindura umuntu.
Gahunda y’iyo ngando akaba atari ukubagaragariza ubwiza bw’igihugu cyabo, amateka n’umuco gusa, ahubwo bikaba ari no kubaha amahirwe yo kuganira na bagenzi babo, nk’uko bahuriye muri izo ngando no gusabana, ndetse no kuganira ku mibereho yabo mu mahanga.
Komiseri Mukuru w’u Rwanda muri Canada, Edda Mukabagwiza, mu byo yagejeje kuri urwo rubyiruko atangiza iyo ngando ku mugaragaro ku wa 4 Kamena 2011, yagize ati “mupfunyikiwe byinshi kuri gahunda bibafasha kumenya igihugu cyababyaye, amateka yacyo, n’umuco.”
Bikaba biteganijwe ko mu gihe bazamara muri iyo ngando, bazigiramo byinshi bijyanye n’u Rwanda birimo imivugo, ubukorikori, ishingiro ry’ikinyarwanda, ibisobanuro kuri imwe mu migani myiza y’ikinyarwanda, ndetse n’uruhare urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugira mu kwiyubakira igihugu, ati “mbasezeranije ko tuzagirana ibihe byiza muri iyi ngando, kandi muzasubira mu rugo mwishimiye ko muri Abanyarwanda.”
Mukabagwiza yibukije urwo rubyiruko ko ari rwo ejo hazaza n’ingufu z’igihugu cyabo, nk’uko bakuru babo babizeyemo byinshi, ati “ntimuzigera mutenguhwa n’uko mwahisemo kuza muri izi ngando.”
Iyo gahunda ikaba iri mu rwego rwo kwishimira ingufu zakusanyirijwe hamwe na Ambasade y’u Rwanda, ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Canada, ndetse n’ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyakanada b’Abanyarwanda.
Ibyo bikazahesha urubyiruko rw’Abanyarwanda amahirwe yo kumenya aho igihugu cyabo kigeze nyuma y’imyaka 17 kivuye mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse banamenye uko bagomba kugira uruhare mu iterambere no kubaka igihugu cyabo.
Mukabagwiza yasabye urwo rubyiruko kutita ku bafite imyumvire na gahunda zitari nziza ku Rwanda, ahubwo bagakora ibibahesha agaciro kandi bikagahesha n’igihugu cyabo, bafasha mu kugiteza imbere.
William Ntidendereza wungirije uhagarariye ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu, yahamagariye urwo rubyiruko guhoza ku mutima igihugu cyabo, kuba intangarugero mu byo bakora ndetse no guharanira kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu cyabo.
Iri torero rikaba ryarahuje urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Canada ruri hagati y’imyaka 16 na 35, Canada kikaba kibaye igihugu cya gatatu gikoreshejwemo ingando z’Itorero ry’Igihugu, nyuma y’Ubuhinde n’Ububiligi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=586&article=24533
Posté par rwandanews