Par Eugene Mugabo
Urwego rw’Umuvunyi rusanga urubyiruko ari abantu bataranduzwa n’ibyaha bya ruswa

KIGALI – Ku wa 23 Nzeli 2011, mu kiganiro n’Umuvunyi Wungirije, Kanzayire Bernadette, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefone ko Urwego rw’Umuvunyi rusanga urubyiruko ari abantu bataranduzwa cyane n’ibyaha bya ruswa n’akarengane, bityo nk’abantu bafite inzozi nziza z’ejo hazaza, bikaba ari iby’igiciro kubatoza hakiri kare kwanga no kurwanya ibyo byaha.

Nk’uko Kanzayire yabitangaje kandi, ngo ni muri urwo rwego bagerageza no guhugura abakiri urubyiruko nko mu mashuri, ati “urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo. Rukeneye kuba rwiza ruzira ruswa.”

Ngo ni byiza ko yaba mu mashuri afite club zo kurwanya ruswa n’atazifite, hihutishwa kubashishikariza kurwanya ibyo byaha, ndetse abo batazifite bakazishyiraho.

Aha, Kanzayire avuga ko mu ishuri rya ETO Kibuye habereye amahugurwa ku barezi n’abanyeshuri bahagarariye abandi, kandi ngo bikaba  bifite akamaro kwigisha urubyiruko hakiri kare ku bubi bwa ruswa, ati “ndetse bafatanije n’abarezi babo, baba imboni z’Urwego rw’Umuvunyi ku mashuri ndetse n’iwabo aho bavuka.”

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’iki kinyamakuru kuri iyo ngingo, bemeza ko kubatoza hakiri kare kurwanya ibyo byaha bibafasha kwimakaza no gukurana umuco w’ubunyangamugayo, gukangukira gukorera mu mucyo n’ibindi.

Amahugurwa nk’ayo mu Ntara y’iburengerazuba azakomereza mu Turere twa Rutsiro na Ngororero.

Ibi bizafasha Umuryango Nyarwanda mu gihe kiri imbere, uretse ko ngo byanatangiye gutanga umusaruro nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi Wungirije, aho yagaragaje ko nko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, izo club zamaze kugera ku bikorwa bifatika, aho bajya guhugura abaturage n’ahandi, ndetse abaturage babifiteho ibibazo bakaba bagana abanyeshuri bari muri izo club bakabasobanuza ibyo batumva.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=607&article=25714

Posté par rwandanews