Nubwo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko iyo umuntu wabaye Perezida wa Repubulika asoje iyi mirimo aba Umusenanteri, siko bimeze kuri Pasteur Bizimungu wigeze kuba Perezida w’u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Uyu ngo ntashobora kujya muri Sena y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Chrysologue Karangwa, mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri uyu wa gatanu, yatangaje ko Bizimungu yakurikiranyweho ibintu bikomeye bituma adashobora kwemererwa kujya muri uyu mutwe wa Sena ugizwe n’abantu 26. Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’u Rwanda (Rwanda News Agency).

Ubusanzwe, ingingo ya 82 y’Itegeko Nshinga yemerera uwahoze ari Umukuru w’Igihugu kujya mu mutwe wa Sena mu gihe yaba abyifuje, aho yohereza icyifuzo cye ku Rukiko rw’Ikirenga, n’ubwo kugeza ubu nta muyobozi n’umwe mu bahozeho uremererwa kujya muri uyu mwanya. Prof Karangwa ati : “Itegeko Nshinga ryacu ryemerera abahoze ari aba perezida kujya muri Sena iyo byabyifuje mu gihe ubuyobozi bwabo bwarangiye nta kibazo. Ariko kandi ntibashobora guhita baba abasenateri kuko babanza kubisaba ku mugaragaro”.

Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 2000, yahawe imbabazi na Perezida Kagame mu mwaka w’i 2007, hashije imyaka itatu yonyine mu myaka 15 yari yakatiwe n’urukiko rwamuhamije ibyaha byinshi birimo ivanguramoko.

Mu iki kiganiro kandi, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bagera kuri 51 bahataniraga imyanya muri Sena, byarangiye mu mahoro nta bikorwa by’ubugizi bwa nabi bibaye.

Prof Karangwa ati : “Kugeza ubu nta kibazo cyagaragaye mu kwiyamamaza, kandi turizera ko amatora azaba mu mahoro”.

Mu matora ateganyijwe kuba kuri uyu wa mbere, abasenateri tariki ya 26 Nzeli 12 bazatorwa mu buryo butaziguye kuko bazatorwa n’abahagarariye abaturage mu turere. Abandi basenateri bakazaturuka mu bigo byigenga cyangwa bya leta by’ubushakashatsi, mu gihe abandi bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika nk’uko biteganywa n’amategeko.

http://www.igihe.com/spip.php?article16596

Posté par http://www. rwandaises.com