President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011  Yanditswe na Gaston RWAKA

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2011 nibwo himitswe Mufti mushya w’u Rwanda, Gahutu Abdul Karim, usimbuye kuri uyu mwanya Sheikh Habimana Saleh. Muri uyu muhango wabereye kuri Stade Régional i Nyamirambo wari witabiriwe n’abantu benshi barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Nyuma y’imihango yo guhererekanya ububasha, Mufti Sheikh Gahutu Abdul Karim yashyikirijwe inkoni y’ubushumba yo kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (A.MU.R).

    Mu ijambo yavuze nyuma yo kwimikwa, Mufti Gahutu yashimye umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wamugiriye icyizere cyo kumugira umuyobozi, ndetse anashima Perezida Kagame. Yagize ati :”Utashima abantu ntiyanashima Imana, kuko nsanga Perezida Kagame yarakoze umurimo udasanzwe wo kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994”. Sheikh Gahutu yavuze kandi ko icyo gikorwa Perezida Kagame yakoze kigereranywa n’icyo Intumwa Mohamed yakoze, ubwo yungaga amoko abiri atacanaga uwaka muri Saudi Arabia.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Mufti Habimana Saleh ucyuye igihe ku bw’imirimo myiza yakoze yo guteza Abayisilamu imbere, aboneraho umwanya wo gushimira Abayisilamu ku bw’icyizere bagiriye Mufti mushya ubwo bamuhitagamo kugirango abayobore.

    Perezida Kagame yagize ati :”Abayisilamu kimwe n’abandi Banyarwanda bagomba kwiyumvisha ko abantu bashobora kugira ibitekerezo, imyumvire, amadini bidahuye, ndetse rimwe na rimwe bakagira n’impaka zibatandukanya, ariko amaherezo bagahuzwa n’umuco wabo bagaharanira ibibahuza kurusha ibibatanya”.

    Perezida Kagame asoza ijambo rye yifurije ubuzima bwiza Mufti mushya, amwifuriza imiyoborere myiza ndetse amwizeza ko ubuyobozi bw’igihugu buzafasha Abayisilamu bo mu Rwanda kwiteza imbere.

    Imiyoborere myiza, guteza imbere Abisilamu, kwimakaza umuco w’ubwiyunge no gufasha abatishoboye mu bwisungane mu by’ubuvuzi, nizo nkingi enye ziyemejwe na Mufti Gahutu n’abagize komite nshya y’Ishyirahamwe ry’Abisilamu mu Rwanda.

    Mufti Sheikh Gahutu Abdul Karim yatorewe kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ku itariki ya 03 Kamena 2011, asimbuye Sheikh Habimana Saleh wari umaze kuri uwo mwanya imyaka igera ku icumi, dore ko yari yaratowe mu w’2000.

    Mufti Sheikh Gahutu abaye mufti wa karindwi ugiye kuyobora Abayisilamu bo mu Rwanda ; yavutse ku itariki ya 1 Gicurasi 1966. Arubatse, afite n’abana bane.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto :

Tout le monde peut voir cette photo

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

Tout le monde peut voir cette photo
Tout le monde peut voir cette photo

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

Tout le monde peut voir cette photo

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

 http://www.igihe.com/spip.php?article17339

Posté parhttp://www.rwandaises.com