Umwami Kigali wa V NdahiUmwami wa V Kigeli Ndahindurwandurwa yashyizeho akanama kw’itariki 23 z’ukwezi kwa 10 mu 2011, akanama gafite inshingano zo gutegura itahuka rye n’iry’abanyarwanda bandi bari hanze y’igihugu.

Aka kanama ngo kagizwe n’abanyarwanda bari mu ngeri zose, mu moko yose kandi bavuye mu Rwanda no hanze yaho.

Umukarani w’umwami, Boniface Benzinge yabwiye BBC ko ako kanama kazakusanya ibitekerezo by’abanyarwanda bose babishatse, ibyo bitekerezo bikazashingirwaho mu gufata ingamba zo gutahuka.

Bwana Benzinge kandi yavuze ko ako kanama kazagira icyicaro i Washington muri Amerika ariko yanze gushyira amazina y’abakagize ku mugaragaro ngo kubera umutekano wabo.

Ibiganiro vya BBC itariki 27/10/2011 Kanda hano

 

http://www.bbc.co.uk/gahuza/audio_console.shtml?programme=glak1830

Posté par http://www.rwandaises.com