Abafaransa babili kuwa mbere bitabye urukiko rw’ahitwa Rouen mu Bufaransa baregwa ko bashyize ahagaragara ibitekerezo byabo binenga abantu batumiwe mu kiganiro cyafpobyaga jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Abakurikiranwa barimo n’umufaransa uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda Francois Dupaqier umwanditsi ku mateka y’u Rwanda ya jenocide.

Banenze uko mu kiganiro ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, cyahabereye mu mwaka wa 2009, hatumiwemo gusa  abatsimbarara  ku bitekerezo by’uko mu Rwanda habaye genocide ebyiri. Abo Bafaransa bakavuga ko inama nk’iyo ntacyo yari kugeraho ku bijyanye n’ibyo yari yatumirijwe by’ubumwe n’ubwiyunge ari nabyo bashyize ahagaragara mu nyandiko yabo.

Abo Bafransa ni Jean Pierre Chretien na Jean Francois Dupaquier.Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ,Jean Francois Dupaquier avuga ko yitabye urukiko mu rubanza yarezwemo na Jean Marie Vianney Ndagijimana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufransa hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 akaza no kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda igihe gito mbere yo guhunga aregwa ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo.

Avuga ko icyo baregwa ngo gishingiye ku ibaruwa bandikiye abari bakoresheje iyo nama yo muri 2009 berekana ko abayitumiwemo batashoboraga kujya impaka  zitabogamye ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kubera ko hari impande zitari zatumiwe,kandi no mu nsanganyamatsiko z’ibiganiro hakaba hatarumvikanagamo ijambo jenoside.

Dupaquer yagize ati,’’ ibyo tuburana birimo ubundi amabanga ariko bishingiye ku ibaruwa jye na Jean Chretien twandikiye abari bateguye imyigaragambyo n’ibiganiro mu mugi wa Rouen mu ntara ya Normandie mu buengerezuba bwa Paris,ibiganiro byari bigamije guharanira amahoro.Muri iyo gahunda hario hateguwemo abantu bane bo gutanga ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge.Abo ariko twabonaga bahuriye ku myumvire imwe idakwiye.Abo ni Jean Marie Ndagijimana,wahoze ari amabasaderi w’u Rwanda I Paris,Pierre Pean ,umunyamakuru wavuzweho byinshi ntirirwa ngarukaho, Karangwa uhora yigisha ko akarere k’ibiyaga bigari kagambaniwe n’Abongereza n’umunyamategeko Loverdose wo muri Espagne  we usangiye imyumvire nabo.

Icyadutangaje muri ibyo biganiro byari byateguwe nubwo tutabigiyemo,ni uko mu byagombaga kuvugwaho hatarimo ijambo jenoside,nta wuhagarariye abacitse ku icumu wabitumiwemo cyangwa umuryango IBUKA,harimo gusa abantu basangiye ibitekerezo bimwe na byo byo biteye urujijo.’’

Uwatanze ikirego ni  Ndagijiman Jean Marie Vianney uvuga ko  abo Bafransa bamusebeje,ariko umwunganira mu mategeko ni we wabaye intandaro yo kurusubika kuko ngo yatinze kugeza ku rukiko imyanzuro ye yanditse bituma urubanza rusubikwa.Icyakora abagabo 5  batanzwe na Jean Pierre Chretien na Jean Francois Chretien bo batanze ubuhamya bwabo ku buryo urubanza rwari rwatangiye saa saba rwasubitswe mu ma saa 19h00.

Jean Francois Dupaquier yatangaje ko we na mugenzi we batari barigeze batekereza ko bashobora kuregwa kuko kuko kuba barakemanze imitegurire y’ibyo biganiro ari uburenganzira bwabo kugaragaza icyo batekereza,akavuga ko n’ibyo Ndagijimana yashingiyeho mu gutanga ikirego yabibonye mu nzira ubundi zitemewe n’amategeko.Urubanza ruzasubukurwa  kuwa 16 Mutarama 2012.

Barore Cleophas

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4265

Posté par http://www.rwandaises.com