Nyuma y’aho Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Laurent Contini yirukaniwe ku mwanya yari ariho kuva mu mwaka wa 2009, kuri ubu biremezwa ko agiye gusimburwa na Hélène Le Gal wari usanzwe ahagarariye inyungu z’u Bufaransa I Québec muri Canada.

Iyirukanwa rya Contini ku mwanya wo guhagararira igihugu cye mu Rwanda yari yarimenyeshejwe mu ntangiriro z’uku kwezi turimo ; ribaye nyuma y’ikiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique aho yagaragaje kutarya indimi avuga kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Alain Juppé uvugwaho ko atabashije gushimishwa n’icyo kiganiro.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Juppé ari we wategetse bidasubirwaho ikurwa rya Contini ku mirimo, none kuri ubu byatangajwe ko na Sarkozy yamaze guha umugisha ikurwa rye mu mirimo.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyeguzwa rya burundu rya Contini biteganyijwe ko rizemezwa n’inama itaha y’abaminisitiri mu Bufaransa.

Kuva yahagararira u Bufaransa mu Rwanda, bwana Contini usanzwe ari inshuti ya bugufi ya Bernard Kouchner, ntako atagize kugirango umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa urusheho gutera imbere, gusa hagati ye na Juppé hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza na mba, dore ko Juppé azwiho cyane kutavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Madamu Hélène Le Gal w’imyaka 44 y’amavuko ugiye gusimbura Contini, azwiho kuba afite ubunararibonye kuri Afurika kuko yakoreye kuri uyu mugabane guhera mu mpera y’imyaka ya za 1990 aho yari Ambasaderi w’u Bufaransa I Ouagadougou muri Burkina Faso, naho hagati y’umwaka wa 2005-2009 yari akuriye ibiro bishinzwe Afurika yo hagati muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, kuburyo asanzwe azi neza imiterere y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article18157#related

Posté par rwandanews