Igitego cya mbere cy’Amavubi cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 5
Ku munota wa 78 w’umukino niho ibintu byasobanutse, ubwo Karekezi Olivier Danger Man yanyeganyezaga inshundura za Sudani
Naho igitego kimwe rukumbi cya Sudani cyabonetse ku munota wa 67w’umukino.
Nyuma y’uwo mukino, guhera isaa cyenda z’igicamunsi ku isaha ya hano mu Rwanda, hakuriyeho umukino wahuje ikipe ya Tanzania Kilimandjaro Stars na Uganda Cranes ya Uganda; umukino urangira ari ibitego 3 bya Uganda Cranes kuri 1 cya Kilimandjaro Stars.
Muri uyu mukino ho ariko bagombye kwiyamabaza iminota y’inyongera, kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari igitego 1-1.
Bityo Amavubi Stars ahita yegukana itike yo kuzakina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya CECAFA uyu mwaka aho mu izahura n’ikipe Ouganda Cranes ya Uganda yabonye Tike yo gukina uwo mukino nyuma yo gutsinda Kilimandjaro Stars ya Tanzania ibitego 3-1.
www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4509
Posté par rwandanews