Inama »> y’igihugu ya 9 y’umushyikirano  en vidéo

Guhera kuri uyu wa Kane i Kigali hateraniye inama y’igihugu ya cyenda y’umushyikirano ifite insanganyamatsiko igira iti «Twiheshe agaciro, twese tugire uruhare mu iterambere ryihuse». Iyi nama izamara iminsi 2.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abirirwa bavuga ko mu Rwanda ibintu byose bimeze neza ariko bagasoza bongeraho ijambo ARIKO, aho bakunda kugaragaza ko nta bwisanzure buhari. Yasabye abitabiriye inama, ko waba umwanya wo gusubiza ibibazo byibazwa n’abanyamahanga.

Atangiza iyi nama y’igihugu ya 9 y’umushyikirano, Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yakanguriye abayitabiriye ko waba umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo bikunda kwibazwa n’abanyamahanga, aho usanga barusha Abanyarwanda kuruhangayikira bagira bati nta bwisanzure ndetse nta rubuga rwa demokarasi ruharangwa.

Perezida wa Repubilika Paul Kagame yavuze ko usanga abanyamahanga birirwa bavuga ibyiza u Rwanda rwagezeho ariko bakongeraho ijambo ARIKO.
Perezida Kagame yanenze abavuga ko nta bwisanzure buhari, ko abaturage batavuga akabari ku mutima ; agaragaza ko inama y’umushyikirano ari cyo iba yabereyeho ngo abantu bisanzure bavuge uko babona ibintu. Yasabye ko iyi nama yaba umwanya mwiza wo kugaragaza icyo Abanyarwanda bari cyo n’icyo bifuza kuba cyo, hanyuma uzabafata uko batari, akigumanira umutwaro we.
Ibiganiro byatanzwe ku munsi wa Mbere w’iyi nama, byibanze ku buryo Abanyarwanda bakoresha mu kwishakira ibisubizo no kwiteza imbere bihesha agaciro, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu .
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yagaragaje ko mu myanzuro 23 y’ Inama y’umushyikirano iherutse, 19 muri yo yegezweho neza ku kigereranyo kiri hagati ya 90 na 100%. Yavuze ko n’ibitaregezweho neza bigiye gushyirwamo imbaraga ku buryo mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha bizaba byarakozwe byose.

Ashingiye ku nkingi enye za gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ku mibereho myiza y’abaturage kuboneza urubyaro byitabiriwe ku buryo bugaragara aho abagore 45% bitabiriye iyo gahunda kandi n’abagabo bayitabiriye ku bwinshi; mu butabera, imanza 779 z’abanyereje amafaranga y’ibigo by’imari iciriritse zaburanishijwe ku manza 1.030 zabaruwe ubu hakaba hagiye gushyirwa ingufu mu kurangiza izo manza zisigaye; muri gahunda yo kuvana abaturage muri nyakatsi, imiryango ikennye cyane 34.349  yubakiwe amazu kandi kuri ubu ayo mazu yaruzuye bayatuyemo.

Abitabiriye iyi nama ku munsi wayo wa mbere ndetse n’abayikurikiranaga ku mbuga mpuzambaga za facebook na twitter, batanze ibitekerezo ndetse babaza ibibazo. Abenshi bibanze ku majyambere rusange nk’aho basabaga ko uturere runaka twakubakirwa imihanda ngo iterambere ryiyongere.
Ni ku nshuro ya mbere inama y’igihugu y’umushyikirano yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye uhereye ku rwego rw’umudugudu. Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 1000 harimo Abanyarwanda barenga 200 baturutse mu mahanga, izakomeza ku munsi w’ejo.
Dominique NYOMBAYIRE/SHABA Eric

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4551

Posté par rwandanews