Umubikira wari ukomeye akaba n’umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’iyogezabutumwa mu Rwanda, Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya, aherutse kwitaba Imana; yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu hatangwa ubuhamya bw’uburyo yigeze kwicisha bugufu kugeza ubwo yoza ibirenge bya Kayibanda wabaye Perezida w’u Rwanda.

Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya yavutse 1919 yari afite imyaka 98. Yavukiye muri Paruwasi ya Kansi muri Diyosezi ya Butare, ahabwa amasakaramentu y’ibanze i Save. Yinjiye mu muryango w’Abenebikira kuwa 08 Ukuboza 1938 agirana amasezerano n’Imana ya mbere i Save kuwa 22 Mata 1940, aza gusezerana burundu kuwa 25 Nzeri 1949.

Uyu mubikira witabye Imana ku wa 14 Mata 2017 ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu kubiba imbuto nziza mu mibereho y’abagize umuryango w’Ababikira mu Rwanda aho yagiye akora umurimo we mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu by’inkomoko, Soeur Mukarushya afite inkomoko mu muryango wa Rwabugiri wa Rwogera wa Gahindiro. Yitabye Imana ku wa Gatanu Mutagatifu, abantu batandukanye bamushyinguye barimo Madamu Jeannette Kagame, Gen Fred Ibingira, Gen Karenzi Karake, Pasiteri Ezra Mpyisi, Dr Rwamasirabo Emile, abo mu muryango wa Makuza Bernard ndetse n’abihayimana batandukanye barimo Musenyeri Rukamba, Mbonyintege ndetse na Nzakamwita.

Soeur Renatha waganiriye na Mukarushya mbere y’uko yitaba Imana, yatanze ubuhamya bw’ibyaranze ubuzima bw’uyu mubikira, asobanura uburyo yajyaga abigisha kurwanya ivangura by’umwihariko yabigishaga urukundo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soeur Renatha yasobanuye ko ijambo rya nyuma yamubwiye ari ngo ‘igihe nzapfa muzaseke kandi mubyine’. Aya magambo ngo yayamubwiye mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Umwe mu bo mu muryango we watanze ubuhamya, yavuze ko yababaniye neza ndetse mu bintu byinshi yabakoreye yabagiriye neza, ashimangira ko yicishaga bugufi ku buryo ngo yigeze no koza Kayibanda ibirenge.

Tariki 27 Ukuboza 2016, ngo yanditse ibaruwa y’umurage asiga ashishikarije abandi babikira ndetse n’umuryango we kurangwa n’urukundo ndetse no gukundana hagati yabo.

Ku rundi ruhande uyu muryango uri mu gahinda ku bwo kubura bene wo batatu mu byumweru bibiri; abo barimo Jean Sayinzoga ndetse na Gakwaya Innocent.

 

 

Pasiteri Ezra Mpyisi asezera bwa nyuma kuri Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya

 

Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya yitabye Imana afite imyaka 98

 

 

 

 

Abaherecyeje umurambo wa Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya bashyira indabo ku mva

Inkuru irambuye ni mukanya…

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-sayinzoga-jean-wabujije-umuryango-we-kuvuga-amashuri-yize

Posté le 21/04/2017 par rwandaises.com


Kwamamaza