Fred Muvunyi
KIMIHURURA – Ku wa 27 Ukuboza 2011, Sena y’u Rwanda yemeje ko ibigo 9 bya Leta bitubahirije ibyasabwaga n’Itegeko Ngenga n° 06/2009/OL ryo ku wa 21/12/2009, rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta, byongererwa umwaka umwe kugira ngo byuzuze ibisabwa.
Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ngenga iteganyaga ko inzibacyuho y’imyaka ibiri (2) kugira ngo amategeko yose ashyiraho ibigo bya Leta yakurikizwaga mbere y’uko ritangira gukurikizwa abe yahujwe n’ibyo iryo tegeko ngenga riteganya.
Iki gihe rero cyari gisigaje iminsi itatu gusa, kugira ngo ibi bigo bitangire kubaho mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse, yabwiye abasenateri ko ataje gusabira imbabazi ibi bigo bya Leta ahubwo bikwiye kuba byubahirije amategeko, asaba ko uyu mushinga w’itegeko wigwa mu buryo bwihutirwa utanyujijwe muri komisiyo.
Iki cyifuzo kikaba cyemewe n’abasenateri 20/20.
Minisitri Karugarama Tharcisse yagize, ati “turasaba ko hongerwaho umwaka umwe, uhereye muri Mutarama, kubera ko bitagenze gutyo ibi bigo byaba bibayeho mu buryo butubahirije amategeko.”
Hon. Musabeyezu yagize, ati, “nagira ngo twemeze uyu mushinga, ariko ndagira ngo mbagaragarize impungenge z’uko ibi bigo bizaba bikoresha ingengo y’imari y’undi mwaka, ndasaba ko twabaha igihe gito byibuze kingana n’amezi 6.”
Naho Senateri Mukankusi Pelin, “jyewe ishingiro ry’uyu mushinga ndaryemera, ariko ingengo y’imari isigaje amezi atandatu, kuki se atatubwira ibibazo ibi bigo bifite bitakemutse mu myaka 2, ese ubundi bigeze he bikemura ibyo bibazo, kuki tutabaha amezi atandatu?”
Intumwa nkuru ya Leta, Tharcisse Karugarama, yasubije muri aya magambo, “ubundi mu badepite, twari twasabye imyaka 2 ariko batwemerera umwaka umwe, mfite impungenge z’uko iki gihe nacyo ari gito cyane, igihe cy’amezi 6 muvuga ni gito cyane, bitewe n’imiterere y’ibibazo ubwabyo. Ubundi iyo tugira umwanya uhagije twari gusaba imyaka ibiri, ariko hasigaye iminsi 3 gusa, mumbabarire mumpe ibyo nabasabye.”
Hari n’abasenateri bifuje ko iki gihe gisabwa na guverinoma cyakongerwa byibuze nk’imyaka itatu, kugira ngo barangize ibibazo barimo gukemura, hato batazagaruka mu nteko gusaba kongererwa ikindi gihe.
Hon. Tito Rutaremara yagize, ati “Leta irashaka kuzagaruka nyuma y’umwaka, jye nari kubaha imyaka 3 kugira ngo batazagaruka, ubuse bazahora hano?”
Ministri w’ubutabera yasubije agira, ati “ntako ntagize mu badepite, ariko barabyanze bavuga ko ibi bigo byakoze amakosa, nyamara si byo byayakoze ahubwo ni imikorere y’abashinzwe ivugurura, ariko niba mubona bishoboka mu duhe imyaka 2.”
Ishingiro ry’uyu mushinga ryemejwe n’abasenateri 20/20. Ibyasabwaga na Minisitri Karugarama byemejwe n’abasenateri 20/20, ubu rero ibi bigo bikaba bihawe undi mwaka w’ivugurura ngo byubahirize ibiteganywa n’itegeko.
Mu bigo bivugwa bifite akazi harimo ONATRACOM, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) Ikigo gishinzwe amahugurwa y’abakozi ba Leta (RIAM), Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR), ikigo gishinzwe amakoperative n’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).
www.izuba.org.rw/index.php?issue=647&article=27991
Posté par rwandanews