Ku itariki ya 4 Ukuboza, Ambassaderi James Kimonyo, ku butumire bw’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Indiana na Michigan zo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika, yarabagendereye bahurira ahitwa Grand Rapids muri Michigan. Abanyarwanda bahatuye bakaba barishimiye uwo mushyitsi mukuru, bamwakirana ibyishimo n’ubwuzu.
Mu ijambo ry’ikaze, Bwana Gasirabo David na Madamu Edna Mbangukira mu izina ry’Abanyarwanda batuye muri Grand Rapids bavuze ko bishimiye urwo ruzinduko rwatumye bongera guhura nk’abagize umuryango nyarwanda, bakaganira, bagasabana, bagahana amakuru kuko hari benshi muri bo baherutse gusura u Rwanda, bakaba bishimiye kuza kubwira bagenzi babo aho basanze u Rwanda rugeze n’amajyambere rumaze kugeraho.
Madamu Alice Cyusa utuye muri Leta ya Indiana, akaba ari umwe mu bateguye iyo gahunda, nawe yongeye kugaragaza ibyishimo atewe n’uruzinduko rw’Ambasaderi, ko ibi byishimo bije bisanga ibyo Abanyarwanda batuye muri Amerika bagize ubwo Perezida wa Republika Paul Kagame aheruka gusura Diaspora yo muri Amerika ya Ruguru ( USA & Canada). Nyuma y’ijambo rye, Madamu Cyusa yasabye abari bitabiriye icyo kiganiro ko baganira, bagenzi babo baheruka gusura u Rwanda bakababwira uko basanze rumeze, intambwe igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka no mu iterambere.
Abenshi mu bafashe ijambo babanje gushimira uburyo Ambasade ibakira igihe bayigannye, ndetse na serivise nziza ibaha, uko iyo bakeneye nka passport n’ andi makuru yose bakenera babihabwa neza kandi vuba.
Madame Appolinnaire Bamugire utuye aho Grand Rapids yavuze ko rwose yishimiye kuza muri iki kiganiro, anavuga ko ubwo aheruka mu Rwanda yari yagiye yitabye urukiko, kuko umwe mu bantu bari baturanye yari yaramubeshyeye, akavuga ko ngo yaba yaramusahuye mu ntambara, yewe n’urukiko rwa Gacaca, rukaba rwari rwarategetse Madamu Apollinaire kuzishyura amafaranga y’akayabo karenga miliyoni 16 z’amanyarwanda. Aho abimenyeye yahise ahamagara kuri Ambasade agisha inama, baramufasha bihuta, abona ibyangombwa bituma ajya mu Rwanda vuba gukurikirana icyo kibazo. Ahageze abamurega baratunguwe cyane kuko bari bazi ko babirangije, kuko aba mu mahanga adashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda !
Madame Apollinaire yavuze ko bibeshyaga cyane kuko rwose yatashye nta mususu, yitaba urukiko, inshuti n’abavandimwe be bakaba bari bamufashije gushaka abatangabuhamya bamwunganira mu rukiko rwa Gacaca. Abo baburanaga nabo ntibari bicaye ubusa, yewe bashaste abatangabuhamya ariko basanga batavugisha ukuri ku buryo rwose umwe muri bo yanabihaniwe agafungwa kubera kuvuga ibinyoma, agatanga ubuhamya butari bwo. Madame Apollinaire yavuye i Rwanda ikibazo cye gikemutse, yarenganuwe kuko bari bashatse kumugerekaho ibyaha atakoze.
Abandi benshi bari mu nama nabo bishimiye ukuntu abantu bo muri Diaspora bakirwa iyo bageze mu Rwanda, bavuga ko n’ubwo baba mu muhanga, kuba abayobozi babitayeho, babasura, babaha uburyo bwinshi butandukanye bwo kugira uruhare mu majyambere y’igihugu cyabo babyishimiye cyane.
Ambasaderi James Kimonyo nawe yafashe ijambo abashimira igikorwa cyiza bagize cyo guhura, anabashimira ibindi bikorwa byinshi byiza bakora bibahuza nk’Abanyarwanda, nawe ababwira mu ncamake intambwe igihugu kimaze gutera mu kwimakaza umuco w’amahoro no kumvikana mu Rwanda, mu bumwe n’ubwiyunge, aboneraho no kubwira Abanyarwanda batuye muri Indiana no mu Michigan ko nabo bakomeza gukora ibishoboka byose kugirango batazasigara inyuma, abizeza ko azagaruka kubasura vuba, akaba ari nabwo bazasobanurirwa birambuye uburyo Diaspora yabo bashobora kuyishyira kuri gahunda ikagira inzego z’ubuyobozi zihamye, zizajya zituma bashobora kuba bagira n’indi mishinga myinshi yateza igihugu cyangwa se nabo ubwabo bakiteza imbere.
Mu gusoza icyo kiganiro, Professor John Y. Musiine wari uyoboye kiganiro yasabye abari muri icyo kiganiro ko bakomeza kwihesha agaciro kandi ko bakwiye kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda kugira ngo ejo hazaza hazabe heza kuruta uko bahasanze. Ati” twese dufite inshingano zo kugira uruhare rugaragara mu kwiyubaka no kwubaka igihugu cacu”.
Yakomeje ababwira ko bakwiye gukomeza kuvuga neza urwababyaye no guhesha ishema u Rwanda aho bari hose kuko aribyo bizabahesha agaciro ibihe byose. Yarangije abashimira byimazeyo kuba bitabiriye iki kiganiro kandi anabasaba gukomeza kugira umurava mu byo bakora byose.
www.igihe.com/spip.php?article19281
Posté par rwandanews