Yanditswena UMUHOZA N. Jessica

 

Abanyeshuri 27 bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baherekejwe n’abarimu babo ; baje mu Rwanda kureba ibanga u Rwanda rukoresha mu buyobozi.

Iri tsinda ry’abanyeshuri n’abarimu babo bo muri Kaminuza ya Wharton University of Pennsyvania kuri uyu wa Kabiri bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kaberebe.

Aba banyeshuri bakurikirana abasomo yabo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, bavuga ko baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3, kureba ibanga iki gihugu gikoresha mu kwiteza imbere nyuma y’amateka mabi yaruranze arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubwo IGIHE.com twaganiragara na Prof. Katherine Klein uyoboye iri tsinda, yagize ati : “Twaje mu Rwanda ngo tuhigire amasomo. Iki gihugu cyaranzwe n’amateka mabi, ariko nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere”.

Prof. Klein yakomeje avuga ko mu masomo biteguye kwigira mu Rwanda harimo ibijyanye n’umutekano ari nawo baganiriyeho na Minisitiri Kabarebe, ubukungu, ndetse n’imiyoborere.

Col. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangarije IGIHE.com ko aba banyeshuri batangajwe n’ibintu bitandukanye birimo isuku, umutekano, ariko cyane cyane bagatangazwa n’imiyoborere.

Col. Nzabamwita yagize ati : “Barifuza kumenya uruhare rw’ingabo mu kubungabunga umutekano w’Akarere muri rusange, n’uw’igihugu by’umwihariko, ariko cyane cyane barifuza kumenya ibanga ry’ubuyobozi kubera umuvuduko mu iterambere”.

Abanyeshuri bagize iri tsinda bose uko ari 27 ni inshuro ya mbere bagera mu Rwanda, cyakora Prof Katherine Klein we ni inshuro ya 5 kuko asanzwe aza ayoboye amatsinda atandukanye.

Amwe mu mafoto :

“Wharton School” ni ishuri rya Kaminuza ya Pennsylvania (University of Pennsyvania), iyi kaminuza ifite amashami i Philadelphia n’i San Francisco hose ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni imwe mu ma kaminuza aza ku isonga mu kwigisha ibijyanye no gushabika (Business), yashinzwe muri 1881 ku nkunga ya Joseph Wharton ari nawe iyi kaminuza ikesha iri zina.

Photos:MOD

www.igihe.com/spip.php?article19733

Posté par rwandanews