Aboubacar Jallow ashyikiriza Martin Ngoga,umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda,dosiye ya Uwinkindi(Ifoto/J.Mbanda)

Florence Muhongerwa na Fred Muvunyi

Ubushinjacyaha bw’urukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda, rwashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda idosiye ya Uwinkindi Jean Bosco.

Mu kwezi kwa Gatandatu, umwaka ushize, ni bwo urukiko rwa Arusha rwemeje ko uwinkindi yoherezwa mu Rwanda, biza kwemezwa n’urugereko rw’ubujurire mu kwezi gushize ubwo humvwaga ubujurire bwa Uwinkindi utarifuzaga koherezwa mu Rwanda.

Ubwo yashyikirizaga amadosiye ya Uwinkindi ku mushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aboubacar Hassan Jallow umushinjacyaha mukuru muri TPIR, yavuze ko yishimiye iki gikorwa, yagize ati, “Urukiko rwa Arusha rwemeye icyifuzo cy’ubushinjacyaha ku iyoherezwa Jean Uwinkindi ndetse bishimangirwa n’urugereko rw’ubujurire.

Ni bwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhabwa gukurikirana abantu bagombaga kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda.”

Bwana Aboubacar Jallow yongeyeho ko ibi babigerageje kenshi ariko biranga, none birashyize birabaye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe impapuro zigizwe na dosiye ikubiyemo ibirego kuri Uwinkindi Jean Bosco n’ibindi bimenyetso byashingiweho ubwo yatabwaga muri yombi.

Ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bwahawe ububasha bwo gushinja Uwinkindi mu nkiko z’u Rwanda.

U Rwanda rwishimiye cyane guhabwa idosiye ya Uwinkindi Jean Bosco, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi
Martin Ngoga ubwo yakiraga aya madosiye yagize, ati “uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y’ubucamanza bwacu, ni ikimenyetso gikomeye kubona TPIR ari nayo ihagarariye umuryango mpuzamahanga mu kwerekana ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuburanisha bene aba bantu.”

Biteganyijwe ko Uwinkindi jean Bosco azagezwa mu Rwanda mu minsi mike iri mbere. Ariko abashinjacyaha bombi bavuze ko igihe azagezwa mu Rwanda bizaterwa n’ubuyobozi bw’urukiko.