Ubwo hamenyekanaga ko Dady de Maximo atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, havuzwe byinshi bitandukanye ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi yavugaga ko byamukorewe no ku kuba atakiri mu rwa Gasabo, aho hari abavugaga ko yahunze igihugu. Gusa we ibyo arabihakana, agahamya ko ibyo yavuze ko byamukorewe nta kinamico ririmo, ko kandi kuba atakiri mu gihugu bitavuze ko yacyanze.

Mu minsi ishize nibwo ku IGIHE.com twanditse inkuru yari ifite umutwe wagiraga uti “Nyuma yo gukubitwa akanakomeretswa, Dady de Maximo ntateganya gucika intege” aho umunyamakuru wacu yari yaganiriye na Dady de Maximo akamutangariza ibyo yavugaga ko byamubayeho.

Muri ibyo bikorwa harimo gutungwa masotera, gukubitwa, guhambirizwa umugozi utwikira intsinga, gukubitwa imigeri ku mavi, gucirwaho ipantalo hakoreshejwe icyuma, kugusha akabati agundagurana n’abashakaga kumugirira nabi, guterwa icyuma agakinga akaboko k’ibumoso n’ibindi byinshi Dady yavuze ko byamukorewe.

Havuzwe byinshi…

Nyuma yo kumenya ko Dady atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, bikaba bivugwa ko yaba yaragiye mu Burayi mu bihugu nk’u Buholandi cyangwa u Bubiligi ahunze abo yahamyaga ko bamugiriye nabi yanatekerezaga ko bakongera, twaganiriye n’abantu batandukanye barimo bamwe mu bantu bari bazwi ko ari inshuti ze za hafi bakundaga no gukorana mu kazi ke ka buri munsi ndetse na Polisi.

Uwa mbere twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko mbere y’uko ibi byose biba, hari ubwo Dady yajyaga amubwira ibintu bigatuma akeka ko hari ikintu kidahwitse ashobora kuba agiye gukora. Yakomeje aduhamiriza ko ibi byose Dady yari yatangaje byari ikinamico isesuye.

Yagize ati : “Hari akaguru yabaga yaziritse bande ariko iyo abantu bajyaga kumusura, yabaherekezaga yigenza nta kibazo, ariko nyuma yaho yagiye mu bukwe bwa Ally Soudy arimo acumbagirira ku mbago. Icya kabiri ni uko yahoraga aziritse igitambaro cy’umweru ku rutugu gisanzwe gifata umuntu wavunitse igufa, mu gihe we yavugaga ko yakomeretse. Hari n’ibindi byinshi…”

Dusoza ikiganiro nawe, yadutangarije ko impamvu abona Dady yakoze ibi ari uko yari afite ibibazo by’ingutu bijyanye n’amikoro ye atari ahagaze neza, asanga nta buryo yajya kuba hanze y’u Rwanda akaba yanabona uko akemura icyo kibazo, ahitamo kubicisha muri iyi nzira avuga ko yahigwaga agerekwaho kuba yaba aryamana n’abandi bagabo, kuba yarahohotewe bigashimangirwa no kuba byarananditsweho n’ibitangazamakuru.

Mu gushaka kubiva imuzi, si uyu gusa twaganiriye kuko hari n’undi wadutangarije ko yafashe akanya we na mugenzi we bakajya kumusura iwe, bagezeyo basanga Dady yaratagangaye atabasha kwicara nta muntu umufashije. Ariko barimo baganira igiparu ari cyose, Dady yaracitswe yicara ageretse akaguru kazima kuri ka kandi karwaye kanaziritse ibitambaro, kuri we ngo asanga katari karwaye mu by’ukuri nkuko Dady yabigaragazaga.

Undi twaganiriye ni umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege, adutangariza ko ibyo kujya mu mahanga kwa Dady ntacyo babiziho, ngo kandi aramutse agiye i Burayi si ngombwa ko yabibamenyesha.

Ikibazo cye cyageze mu itangazamakuru mpuzamahanga

Ubwo inkuru y’ihohoterwa rye yamenyekanaga igaca no ku IGIHE.com, ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibyo mu mahanga byanditse ibitari bike, ndetse bimwe bivuga ko Dady yakorewe ihohoterwa rishingiye ku mibereho ye (agression homophobe). Mu bitangazamakuru n’imbuga za interineti byabivuzeho cyane, harimo n’ibikomeye bisanzwe byibanda ku mibereho y’ababana bahuje ibitsina nka gaysduquebec.com, yagg.com n’ibindi.

Icyo Dady de Maximo abivugaho

Ubwo yagiraga icyo avuga ku bibaza ku burwayi bwe n’ukugenda kwe, Dady de Maximo yavuze ko uretse ibikomere by’umubiri n’umutima yagize, kuri ubu agifite ikibazo cy’ingasire (mu ivi) ku buryo bimugora kugenda. Gusa ngo n’ubu baramuvura kandi yizeye ko azagenda neza mu minsi mike iri imbere.

Dady kandi yeretse IGIHE.com urupapuro rwo kwa muganga rwasinyweho na Dr. Mugenzi Dominique Savio wo muri serivisi y’imbagwa (chirurgie/surgery) mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) rwerekana ko yabagiwe muri ibyo bitaro kubera gukubitwa (coups et blessures) ku gatuza, ukuguru kw’ibumoso no mu bujana (tendons).

Ku byerekeye kuba yaragiye hanze y’u Rwanda, uyu muhanzi w’imideri asanga nta gitangaza kirimo kuko asanzwe afite visa y’igihe kirekire (n’ubwo atasobanuye aho imufasha kujya) ngo kandi n’ubusanzwe ajya hanze ku buryo ntawe ukwiye kubyibazaho. Ashimangira kandi ko kuba agiye bitavuze ko yanze igihugu cyangwa atazakomeza kugikorera.

Ikindi yavuze ni uko iyo ari mu bibazo aba ari wenyine, mu gihe iyo ari mu byishimo n’amashimwe abantu benshi baba bamushimagiza, ibyo yise ko « congz ziba ari zose ».

Asoza agira ati : « Ku bakunzi banjye, abambaye hafi, ababuze umwanya, Uwiteka aborose imigisha myinshi naho abanzi nabo duharanire kuzahurira mu muryango w’Ijuru tubyigana kuko finalement buri wese azibarizwa. Ariko hahirwa uzabazwa ibyiza yakoze, kandi hazahirwa utazasanga atarashimishijwe no gusenya no kwica umuntu ahagaze. »

Foto : Daddy de Maximo

http://www.igihe.com/spip.php?article19846

Posté par rwandanews