Perezida Kagame yahishuye ko intambara yo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ifite byinshi ivuze ku Rwanda kuko hari n’Abanyarwanda babarizwa muri ibyo byihehe.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeli 2021 cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izijyanye no kurwanya Covid-19, ububanyi n’amahanga, n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique kurwanya umutwe ugendera ku matwara y’idini ya Islam wateje umutekano muke ukigarurira Intara ya Cabo Delgado.

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwasabwaga na Mozambique ubufasha, rwiyemeje gukoresha ubushobozi rufite na cyane ko ubukenewe atari bwinshi nk’uko abantu babitekereza.

Ati “Bisaba abantu bazi icyo bashaka, bafite ubushobozi mu buryo runaka, kandi dutekereza ko tubufite rero twemera gukorana na Mozambique mu kubohora agace kabo n’abaturage babo bari bamaze igihe mu bibazo mu myaka ine ishize.”

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byihebe byashakaga kuyirenga hanyuma bigafata n’ibindi bice.

Hashize ukwezi n’iminsi 27 u Rwanda rwohereje muri Mozambique ingabo n’abapolisi 1000, ubu zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zabashije kubohora ibice byinshi n’abaturage batangira guhunguka.

Kuva izo ngabo zakoherezwa muri Mozambique hari abatangiye kuvugwa ko ari ubutumwa butewe inkunga n’u Bufaransa mu kurengera imishinga y’ishoramari ry’Abafaransa iri muri iyo ntara.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu, u Rwanda rukoresha ubushobozi bwarwo rudategereje undi uwo ariwe wese.

Ati “Dufite ubushobozi buhagije dushobora gusaranganya n’abavandimwe. Nta muntu udutera inkunga muri ibi […] gusa ndatekereza ko umusaruro uruta cyane amafaranga twashoye.”

Yahishuye kandi ko nubwo Mozambique itegeranye n’u Rwanda cyane, kugerayo ari urugendo rw’amasaha abiri mu ndege. Ikindi kandi ni uko bimwe mu byihebe biri mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo n’Abanyarwanda.

Ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

Agace kari kuberamo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gas. Yashowemo imari na TotalEnergies y’asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Gusa muri iki gihe kubera ibikorwa by’ibyo byihebe, uyu mushinga warahagaze. Mu gihe amahoro yaba yagarutse, byitezwe ko imirimo izasubukurwa.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu, Ingabo n’Abapolisi 1000 u Rwanda rwohereje zihagije, nta kibazo gihari gisaba ko hakongerwa izindi. Gusa mu gihe byaba bibaye ngombwa, byasuzumwa bigendanye n’ibikenewe.

Yabajijwe ibijyanye n’imikoranire n’Ingabo za SADC, avuga ko kugeza ubu hari imikoranire myiza, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado zivugana, zihura n’izo zindi ziriyo ku buryo imikoranire iba myiza.

Ati “Hari akazi kenshi, ntabwo numva ko bisaba igihugu kimwe cyangwa umufatanyabikorwa umwe kugira ngo atange ubufasha […] tuzakorera hamwe, ariko birumvikana ni Abanya-Mozambique bo ba nyiri gihugu bazaha umurongo uko ibintu bigenda.”

Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700. Perezida Kagame yavuze ko mu byihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado harimo n’Abanyarwanda Ntabwo bizwi neza icyo aba barwanyi bashaka, impamvu batangije urugamba n’ibindi nk’ibyo

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-mu-byihebe-byo-muri-cabo-delgado-harimo-n