shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryasohoye itangazo rivuga ko ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati y’1959 n’1998 buzarangira tariki 30 Kamena 2013.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Gen. Marcel Gatsinzi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda cyatangajwe n’iri shami rya Loni ku wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2011, gishyikirizwa u Rwanda kuya 2 Mutarama 2012. Minisitiri Gatsinzi ati : « Iki cyemezo cyadushimishije nk’u Rwanda.”

Nk’uko iri tangazo ribisobanura, iki cyemezo ngo kirareba impunzi z’Abanyarwanda zahunze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 1998. Umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda ukaba ari abahunze igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abagiye bahunga nyuma yaho kugeza mu 1998 mu bihe by’intambara z’abacengezi.

Minisitiri Gatsinzi yavuze ko HCR izatangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo kuya 30 Kamena 2013, bivuze ko Umunyarwanda witwa impunzi uzaba akiri hanze Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ritazaba rimubara nk’uwo rigomba guha ubufasha.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Gen. Marcel Gatsinzi

Icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda bakiri mu buhungiro cyari giteganyijwe gutangazwa ku itariki ya 31 Ukuboza 2011, ariko kigatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 30 Kamena 2012.

Abanyarwanda bagera kuri 3.424.919 bari barahungiye mu bihugu bitandukanye nibo bamaze gutahuka kuva mu mwaka 1994, abagera ku bihumbi ijana akaba aribo bakiri hanze y’u Rwanda.

Foto : Nkurunziza

www.igihe.com/spip.php?article19780

Posté par rwandanews