Umuryango Ibuka mu gihugu cy’u Bufaransa urasaba u Bufaransa kudakomeza kwitiranya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Umuryango Ibuka-France washyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Mutarama, werekanye ko washimishijwe na raporo iherutse gutangazwa n’umucamanza Marc Trévidic n’itsinda bari bafatanije.

Muri iri tangazo, Umuryango Ibuka-France urasaba u Bufaransa kudakomeza gufata ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari umukuru w’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi nk’impamvu ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo yari yarateguwe ikanashakirwa uko yari gushyirwa mu bikorwa.

Nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga, abagize Umuryango Ibuka-France barishimira ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’umucamanza Trévidic, kuko byagaruriye icyizere abarokotse bari babangamiwe no gutungwa agatoki na raporo yo mu 2006 yari yakozwe na Jean Louis Bruguière wari ufite izindi nyungu zibyihishe inyuma ; ikindi ikaba igarurira agaciro abagabo n’abagore bari barashyizweho isoni n’ikimwaro na raporo ya Bruguière.

Umuryango Ibuka-France usaba u Bufaransa kugaragaza uruhande buriho, uragira uti : “Dutegereje ko ibi bizahagarika abakundaga kwirengagiza ukuri, bagora ubutabera. Ibyacaga intege bikanabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zo kwibuka ; bikabangamira ingufu z’ubumwe bw’abarokotse biveho, habeho ingufu z’ubutabera no gukurikirana abapfobya n’abahakana Jenoside”.

Ubufaransa bwemeye ko Jenoside yabayeho ariko Umuryango Ibuka-France ubunenga ko bukomeza gushyigikira abayipfobya. Umuryango Ibuka-France uragira uti : “Turasaba Perezida w’u Bufaransa gufata ingamba zihamye zo kurangiza burundu ingaruka n’ibibazo bijyanye n’uruhande u Bufaransa buriho kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibibazo bijyanye nayo”.

www.igihe.com/spip.php?article20122

Posté par rwandanews