Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa iramenyesha Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bufaransa, Grèce, Malte, Portugal, Espagne na Italie, ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi (statut de réfugié) ku Banyarwanda, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amasezerano mpuzamahanga yo muri 1951, guhera tariki ya 31 Ukuboza 2011.
Iki cyemezo kije cyunganira ibikorwa binyuranye by’ubukangurambaga, gucyura no gutuza abari impunzi, bityo kuva 1994 hakaba hamaze gutahuka Abanyarwanda 3.424.919, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR).
Ibisobanuro birambuye ku byerekeye ibimaze kugerwaho, n’ibikubiye muri « Claude de Cessation », ndetse n’ibibazo binyuranye mushobora kwibaza murabisanga kuri site ya MIDIMAR ariyo : www.midimar.gov.rw.
Mugire Amahoro.
Paris, kuwa 24/01/2012
Posté par rwandanews