Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyamuritse impampuro nshya z’inzira (Laissez-Passer). Izi mpapuro zimeze nk’agatabo ka Passport gasanzwe zatangiye gutangwa guhera kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama.
Anaclet KALIBATA, umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ko aka gatabo ka Laissez-Passer katekerejwe kakanakorwa mu rwego rwo gutanga servisi nziza kandi yihuse.
Raissa UWANJYE , umwe mu bari baje gufata uru rwandiko rw’inzira, yadutangarije ko ashimishijwe n’uko aka gatabo ka Laissez-Passer gashya gatwaritse neza, gafite igihe cy’imyaka 2, mu gihe urusanzwe rwabasabaga kugaruka buri mwaka.
Urupapuro rushya ubu, ruragura 10 000Frw mu gihe urusanzwe rwaguraga 3000Frw rukamara igihe cy’umwaka umwe. Benshi bakaba ngo binubiraga ko uru rwambere rwangirikaga ku buryo bworoshye.
Uru ruhusa rw’inzira rushya rumeze nk’agatabo, rufite udupapuro twinshi imbere dushobora guterwaho cachet n’inzego zikorera ku mipaka.
Abafite izi mpapuro zinzira zisanzwe zigifite igihe (valide) bashobora kujya kuzihinduza bagahabwa izi nshya, abahawe izishaje tariki ya 30 na 31 Ukuboza 2011 bashobora kuzikoresha kugeza igihe zagenewe (umwaka umwe) kirangiye.
Soudan y’amajyepfo ni igihugu gishya ushobora kujyamo wifashishije uru rupapuro rw’inzira rushya, South Soudan yiyongereye ku Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania Repuburika iharanira Demokarisi ya Congo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
umuseke.com/2012/01/04/laissez-passer-nshya-zamuritswe-zimeze-nka-passport/
Posté par rwandanews