Yashyizwe ku rubuga na

 

Saidath Mukakibibi ibumoso na Agnes Uwimana/Photo InternetSaidath Mukakibibi ibumoso na Agnes Uwimana/Photo Internet

Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’Ikirenga rwangiye abunganizi batatu mu by’amategeko b’umuryango w’Avocat Sans Frontiére kuba “inshuti z’urukiko” mu rubanza ruregwamo abanyamakuru babiri, nkuko bari babisabye.

Abaregwa, Agnes Uwimana umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo na Saidath Mukakibibi Umwanditsi mukuru bari bazanywe mu rubanza rwabo kuri uyu wa gatanu nubwo nta jambo bahawe.

Abacamanza mu gusesengura uko uburyo bwo kuba incuti z’urukiko bukoreshwa mu bindi bihugu,nka Canada,Ubudage n’ubufaransa,bwavuze ko ntampamvu butakoreshwa no mu Rwanda, mugihe bufite icyo bwunganira urukiko ku mikirize y’ababuranyi. Sam Rugege,yasobanuye ko bagomba kuba baje gutanga ubumenyi bukwiriye,butasesenguwe ku mpande zombi z’ababurana.Ibyo bagaragaza bigomba kuba biruta ibyo impande zose zavuze.

Gusa n’ubwo umuryango w’Avocat sans Frontiére, urukiko rwavuze ko uzwiho ubunararibonye mu by’amategeko,urukiko rwafashe umwanzuro wo kutabemerera kuba incuti zarwo,ngo kuko ntabumenyi bushya bw’umwihariko bagaragaje,kandi ko byaba ari ugutakaza umwanya n’amafaranga menshi,mugihe ibitekerezo byagaragajwe n’ababurana ku mpande zombi bisa n’iby’abashaka kuba incuti z’urukiko. Ibitekerezo byose byaganishaga ku bwisanzure mu itangazamakuru no gutanga ibitekerezo.

Urukiko rw’ikirenga rwabimye uburenganzira bwo kuba incuti z’urukiko,kuko ari narwo rubifitiye uburenganzira.

Kuba “inshuti y’urukiko” ni ukunganira urukiko mu gufata imyanzuro ku rubanza, utanga ingingo n’ibitekerezo bitavuzweho mu iburanisha, yaba ku ruhande rw’abaregwa cyangwa abarega. Ni ugutanga ubumenyi bw’umwihariko ku rukiko mu mikirize y’urubanza, nyamara ariko ngo kuba ‘inshuti y’urukiko’ ntibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Gusa abahagarariye uyu muryango bavugaga ko amategeko atagira umupaka kandi kubemerera ari ukwimakaza umuco wo gutanga ibitekerezo.

Agnes Uwimana na Saidath Mukakibibi bakurikiranweho ibyaha byo gupfobya Jenoside, kuvutsa igihugu umudendezo, gusebanya, n’amacakubiri mu nyandiko zabo mu kinyamakuru Umurabyo.

Bombi bajuririye Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko rukuru rukatiye Agnes Nkusi Uwimana imyaka 17 , n’ihazabu y’ibihumbi 250,  naho Saidath Mukakibibi we agakatirwa imyaka 7.

Urubanza rwabo rukaba ruzasomwa tariki 16 Werurwe uyu mwaka.

Thomas Ngenzi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/02/17/aba-avocats-sans-frontiers-bangiwe-kuba-inshuti-zurukiko-mu-rubanza-rwabanyamakuru/

Posté par rwandanews