Depite Shamakokera Tharcisse yitabye Imana Yanditswe  na Rachel Mukandayisenga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012 ahagana saa tatu za mu gitondo, uwari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Shamakokera Tharcisse yitabye Imana.

Nyakwigendera wari urwariye mu bitaro byitiriwe Umwani Faycal nk’uko byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yari muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu mutwe w’abadepite.

Shamakokera upfuye afite imyaka 68 y’amavuko, yageze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Kwakira 2008 atanzweho umukandida n’ishyaka FPR-Inkotanyi.

Urubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rugaragaza ko Shamakokera wari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ndimi. Yari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera.

Imwe mu mirimo yakoze :

- Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye mu bihugu by’u Burundi na Uganda ;

- Yabaye mu buyobozi bushinzwe integanyanyigisho mu gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda ;

- Yakoze mu Bunyamabanga bw’ishyaka FPR Inkotanyi ;

- Yabaye Umunyamabanga wungirije mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda ;

- Yanakoze muri Perezidansi y’u Rwanda ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

- Kuva mu mwaka w’2008, yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane : abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Turacyabakurikiranira inkuru irambuye n’ibijyanye n’imihango yo kumuherekeza.

 

http://igihe.com/amatangazo/kubika/depite-shamakokera-tharcisse-yitabye-imana.html

Posté par rwandanews