Yanditswe  na Ruzindana RUGASA

“This is Your Time Rwanda” ni igitabo cyanditswe n’Umunyarwandakazi w’Umunyamategeko Mpuzamahanga Mbabazi Rukeba Justine. Mbere y’uko kijya ahagaragara, abantu benshi bakomeje kugishima mu buryo butandukanye.

Iki gitabo “This is Your Time Rwanda” (Rwanda iki ni igihe cyawe) kizamurikwa ku mugaragaro kuwa 26 Gashyantare 2012, i Kigali muri Serena Hotel, kivuga ku iterambere ry’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Mu butumire yashyize ahagaragara asaba abantu kuzitabira umuhango wo kumurika iki gitabo, Mbabazi Rukeba Justine yavuze ko yishimiye cyane kuzamurikira abantu bose iki gitabo kivuga uburyo u Rwanda rwavuye ibujyahabi rukajya aheza hifuzwa ndetse hishimirwa na buri wese.

“This is Your Time, Rwanda ; The emerging story of a bold nation and its brilliant destiny” , ni igitabo kigaragaza uburyo u Rwanda rwavuye mu bibazo by’ingutu byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 rukaba rugeze kuri byinshi umuntu wese areba agatangara.

“Kugeza ubu u Rwanda rugaragaza iterambere rinogeye ijisho mu bintu bitandukanye birimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ikoranabuhanga n’ibindi ; ibi byose bigashimangirwa n’ubuyobozi bwiza bubereye rubanda”, aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Mbabazi Rukeba Justine.

Uko iki gitabo kigaragara inyuma

Icyo abantu batandukanye bavuze kuri iki gitabo

Minisitiri James Musoni

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni wivugira ko azaba ari muri Serena Hotel kuwa 26 Gashyantare 2012, ubwo iki gitabo kizaba gishyirwa ahagaragara yatangarije IGIHE.com ko bishimishije kubona Umunyarwanda ashyira ahagaragara igitabo nk’iki. Ati : “Birakwiye kandi abantu bafatire urugero rwiza kuri Mbabazi”.

Minisitiri Musoni akomeza agira ati : “Si ngombwa ngo umuntu yandike wenyine, abantu bashobora kwishyira hamwe bakandika, kandi byarushaho gukomeza kugaragaza ibyagezweho natwe ubwacu”.

Minisitiri Musoni kandi avuga ko iki gitabo kizagirira abantu bose bazagisoma akamaro, ati : “Iyo igitabo gihari abantu bacyitaho bakagisoma ; ibyo yahisemo byo kugaragaza iterambere tugezeho ni byiza cyane, turabikeneye kandi ndamushimiye cyane”.

Rwamucyo Aimable

Abwira IGIHE.com uko abona n’uko yakiriye iki gitabo, Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN) Rwamucyo Aimable yavuze ko yishimiye iki gitabo cyane kuko kigaragaza isura nyayo y’igihugu.

Rwamucyo Aimable yagize ati : “Igitabo cya Justine Mbabazi kije hashize imyaka 18 u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kije gikenewe kimwe n’ibindi bitabo byandikwa ku Rwanda hagamijwe kwibutsa no kuvuga amateka yacu nk’igihugu cyahuye n’akaga kadasanzwe, ariko kubera ubushishozi, ingufu n’ubupfura buranga abayobozi bakuru b’igihugu cyacu, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rwiyubaka neza cyane kandi rufite icyerekezo gifitiye igihugu n’abagituye akamaro”.

Rwamucyo akomeza agira ati : “Justine Mbabazi akwiye ishimwe cyane kuko ari umwe mu bafasha Abanyarwanda kumenya cyangwa kwibuka ukuri kw’aho tuvuye n’aho tugeze. By’umwihariko muri Diaspora, Abanyarwanda barushaho kugira inyandiko zikubiyemo amateka bifashisha igihe cyose bavuga u Rwanda barumurikira abanyamahanga bataruzi cyangwa se baruzi nabi kubera kubura amakuru y’imvaho cyangwa bagatega amatwi gusa abarusebya, abarubeshyera n’abarunenga, bubakiye ku kwirengagiza ukuri bagamije gutoba amateka banifuza gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwarenze. Igitabo cya Mbabazi nkibona nk’ishema ryacu twese kandi gihesha agaciro buri Munyarwanda”.

Nduwumwe Nadine

Nduwumwe Nadine ni umwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi ; yatangarije IGIHE.com ko yishimiye igikorwa gikomeye Justine Mbabazi agezeho. Ati : “Kwandika ntabwo ari ibya buri wese, bisaba ibitari bike, igihe, ubushobozi, ubushishozi, ubushake n’ibindi”.

Nduwumwe Nadine wungirije umuyobozi wa Diaspora ya Bruxelles (Vice-présidente de la Diaspora Rwandaise à Bruxelles) akomeza agira ati : “Kwandika kubyo yabonye byerekeranye n’amateka yacu ni igikorwa cyiza ku giti cye, ku muryango we, n’igihugu cye muri rusange. Kwandika bikozwe n’umwenegihugu biratuvana muri “tradition orale/culture orale” bikatuganisha mu iterambere (la civilisation). Ibi kandi bizatuma tumenya ndetse tugumane ibyabaye, ibyagezweho n’amateka bityo tuzabone uko tubigeza ku bisekuru n’ibisekuruza.

Nadine Nduwumwe uvuga ko nawe azandika igitabo yifashishije ibyo yabonye n’ibyo yungutse mu rwego rwo kugira icyo amarira igihugu, yadutangarije ko mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Mbabazi Rukeba Justine azagura iki gitabo ndetse agasaba n’abantu batandukanye (Abanyarwanda n’abanyamahanga) kukigura mu rwego rwo kugirango ibirimo birusheho gusakara hose.

Edouard Bamporiki

Edouard Bamporiki umenyerewe mu makinamico, amafilime no kwandika ibitabo akomeza avuga ko ari byiza ko Abanyarwanda ubwabo biyandikira amateka yabo aho gutegereza ko azajya yandikwa n’abanyamahanga.

Ati : “Narabimenye ndetse mpabwa invitation yo kuzitabira umuhango wo kukimurika ku mugaragaro ; byaranshimishije cyane kubona yaragize ubushake bwo kwandika ibyiza by’u Rwanda nk’Umunyarwandakazi. Sindabona ibigikubiyemo ariko ngitegerazanye amatsiko menshi”.

Bamporiki yongeye ati : “Uko tutandika niko amateka yacu azavugwa nabi kuko abanyamahanga batayandika uko ari, rimwe na rimwe ugasanga yanatakaje umwimerere ; ni byiza kwandika ibyacu twiboneye, tubamo cyangwa twabayemo kuko burya umuntu ashobora gupfa ariko inyandiko yo isigara ivuga”.

Mbabazi Justine Rukeba ni muntu ki ?

Mbabazi Rukeba Justine

Mbabazi Rukeba Justine ni Umunyamategeko mpuzamahanga, akunze kugaragara mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu, uburinganire, no gukemura amakimbirane.

Mu myaka 18 amaze akora imirimo myinshi mu birebana n’amategeko, imiyoborere myiza, guharanira kubaka amahoro no gusakaza ubutabera, Justine Rukeba Mbabazi yakoze mu bihugu 18 bitandukanye aribyo Afghanistan, u Rwanda, u Burundi, Afurika y’Epfo, DRC, Uganda, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nigeria, Pakistan, Tanzania, Kenya, Sudan, Canada, Ireland y’Amajyaruguru, u Buholandi, Mongolia no muri Ethiopia.

Justine Rukeba Mbabazi watuye iki gitabo General Major Fred Rwigema. Yize muri Uganda, Canada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yakuye impamyabumenyi ihanitse (Master’s degree) mu mategeko mpuzamahanga muri “American University, Washington College of Law” ; yahawe kandi amahugurwa atandukanye muri “Harvard Law School”. Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru wa “Global Right” mu gihugu cya Afghanistan, aho yakoze imirimo itandukanye kuva mu mwaka w’2005.

Mbabazi Rukeba Justine yagize uruhare mu gushyiraho Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda atanga ibitekerezo ku buringanire, ibi byanatumye ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abagore bari mu nteko (56%). Yanagize uruhare mu gushyiraho amategeko atandukanye y’umuryango ndetse n’ay’abana.

Mu Rwanda, Mbabazi yashinze umuryango w’urubyiruko ukomeye witwa “Next Generation Connect” ( NGC) ugizwe n’abakiri bato barangije amashuri makuru na za kaminuza bagera ku 1 500. Ari no mu nama y’ubutegetsi ya “Rwandan Association of University Women” (RAUW), akaba n’umwe mu bagize Rwanda Diaspora Global Network (RDGN).

Mbabazi Rukeba Justine ni umwarimu ndetse n’umushakashatsi muri za kaminuza zinyuranye muri Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi ndetse no muri Afurika. Akunda kandi kuba umwunganizi mu byerekeye uburinganire, iterambere n’ubutabera.

Ni umukorerabushake uhoraho wa Leta y’u Rwanda kandi anagira uruhare mu guhagararira imishinga itandukanye igize Umuryango w’Abibumbye.

Ubutumire Mbabazi yoherereje abantu batandukanye
Posté par rwandanews