Umuryango RINA uhuza Abanyarwanda baba mu maRINA iritegura guhemba Abanyarwanda b’intangarugerohanga, bishyize hamwe kugirango bagirire umuryango nyarwanda akamaro, ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uratangaza ko urimo gutegurira ibihembo Abanyarwanda b’intangarugero.

Ibikorwa uyu muryango washyize imbere byose bishyingiye ku iterambere ry’umuryango nyarwanda, nk’uko twabitangarijwe na Olivier Uwayezu uhagarariye RINA mu Rwanda.

Bimwe mu byo biyemeje harimo kwigisha umuco nyarwanda no kuwamamaza, kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda mu mahanga, gufasha muri gahunda z’uburezi, no gushinga ikigega gifasha abanyeshuri batashoboye gukomeza amashuri yabo.

Muri byinshi bateganya harimo no guhemba abantu b’intangarugero mu guteza imbere umuco nyarwanda, umuntu wakoze ibikorwa bifitiye abandi akamaro kanini, hari kandi n’igihembo cyagenewe imiyoborere myiza kizahabwa umuyobozi witwaye neza mu miyoborere.

Uwayezu akandi avuga ko hari inama itegurwa na RINA buri mwaka yiswe ’Urugwiro Cultural Festival ’ ibera muri Amerika. Muri uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko hagomba kuboneka abazayitabira bavuye mu Rwanda barimo n’abanyamakuru.

Kugeza ubu abanyamuryango benshi b’Ishyirahamwe RINA (Rwandan International Network Association) baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ifite icyicaro ariko hari n’abandi bari mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi, Canada, ndetse n’u Rwanda ; mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo bafunguye ibiro byabo mu Rwanda mu rwego kwegereza Abanyarwanda baba mu gihugu ibikorwa bitandukanye bakora.

Hejuru ku ifoto : Uwayezu Olivier, Umuyobozi wa RINA mu Rwanda

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/rina-iritegura-guhemba-abanyarwanda-b-intangarugero.html

Posté par rwandanews