Umuyobozi wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène (Ifoto/Ububiko)Antoine Hakolimana

Kuwa 31 Mutarama 2012, Sena y’u Rwanda yize umushinga w’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wari uhagarariye Guverinoma, François Kanimba akaba yasobanuye ko iryo tegeko niritorwa rizafasha abacuruzi kumenya amakuru ya ngombwa mu rwego rwo kunoza inshingano zabo.

Minisitiri Kanimba, avuga ko uwo mushinga w’itegeko ugamije kuziba icyuho mu mategeko yari ariho, kuko amategeko menshi yagiye ahindurwa kuva mu 1994, ariko ingingo zirebana n’ipiganwa no kurengera abaguzi zigakomeza kuba nkeya.

Hateganyijwe kuzashyiraho urwego rw’ubugenzuzi buzakurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko.

Muri iyo nteko rusange ya Sena kandi, hasuzumwe umushinga w’itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga.

Minisitiri w’Ubutabera, Tharçisse Karugarama yavuze ko hifuzwa gukorwa ivugurura ku bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga kubera impamvu zirimo gukemura ibibazwww.izuba.org.rw/index.php?issue=662&article=28779 byavuka hagati y’inkiko zisanzwe, ikibazo cy’amafaranga ahanitse yo kuburana, ikibazo cy’iburanisha ry’imanza zirimo abantu bakoze ibyaha mpuzamahanga, uko ziburanishwa n’ibindi.

Iri vugurura kandi rinareba sitati y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, kuko bikenewe ko sitati yabo ihuzwa na sitati y’abacamanza mu gihugu.

Sena yemeje ishingiro ry’iyo mishinga, ariko izakomeza gusuzumwa ku buryo bwimbitse na Komisiyo zibifite mu nshingano.

Inteko rusange ya Sena kandi yatanze ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko N° 23/2011 ryo ku wa 29/06/2011, rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011/2012.

Sena yashimye ko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012 yiyongereye kandi igasaranganywa hitawe kuri gahunda z’ingenzi zigamije iterambere ry’igihugu, nk’uko zemejwe mu mwiherero wa munani w’abayobozi bakuru b’igihugu.

www.izuba.org.rw/index.php?issue=662&article=28779

Posté par rwandanews

 

Ends