Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ni ntamakemwa- Mushikiwabo  Nyuma y’aho ibitangazamakuru byinshi ku Isi, cyane cyane ibyo mu Bufaransa byakomeje gutangaza kuri uyu wa mbere ko umubano w’u Rwanda wongeye kuzamo agatotsi kubera ihamagazwa ry’ubuhagarariye, u Rwanda ruratangaza ko umubano ari ntamakemwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rivuga ko u Rwanda rugikomeje umubano n’u Bufaransa nk’uko abakuru b’ibihugu babishimangiye mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Paris muri Nzeri umwaka ushize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ari nawe muvugizi wa Guverinoma, Mushikiwabo Louise yagize ati : “Nta mpamvu yatuma umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubukungu ndetse n’umuco hagati ya leta zombi n’abaturage b’u Rwanda n’u Bufaransa udakomeza”.

Yongeyeho ati : “Nk’uko byiriwe mu bitangazamakuru, u Rwanda ntirujya muri dipolomasi y’abantu ku giti cyabo. Umubano wacu n’u Bufaransa urenze kure abantu ku giti cyabo kandi ugamije inyungu z’ibigu byombi”.

Ambasaderi Contini yahamagajwe na Leta ye ngo agishwe inama

Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Bufaransa yahamagaje Ambasaderi Laurent Contini, aho batangaje ko byatewe n’uko agiye kugishwa inama.

Ibinyamakuru nka “Le Nouvel Observateur” byasohoye inkuru ivuga ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wajemo agatotsi nyuma y’aho Leta y’i Paris ihamagirije uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2011, Laurent Contini wari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda yatakarijwe icyizere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Alain Juppé nyuma y’aho amushinje kubogama ku ruhande rw’u Rwanda ku bijyanye n’uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri icyo gihe, Juppé yahawe na Perezidansi y’u Bufaransa undi uzasimbura Contini ari we Hélène Le Gal wari usanzwe akorera mu Mujyi wa Québec muri Canada.

Jeune Afrique yavuze ko ngo Hélène Le Gal atemewe i Kigali kubera umubano wa hafi afitanye na Alain Juppé utumvikana na Leta y’u Rwanda.

Guhamagara Ambasaderi w’u Bufaransa kuje nyuma y’aho mu myaka yashize u Rwanda n’u Bufaransa byakunze kujya bigira agatotsi mu mubano wabyo aho kuwa 24 Ugushyingo 2006, u Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo kutongera kugirana umubano n’icyo gihugu.

Ibi byari byabaye nyuma y’aho umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière asohoreye impapuro zo gufata abayobozi bakuru icyenda b’igisirikare cy’u Rwanda.

Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2009, u Rwanda rwongeye gusubukura umubano n’u Bufaransa, ndetse washimangiwe cyane ubwo Perezida Nicholas Sarkozy yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010 n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye mu Bufaransa muri Nzeri 2011.

www.igihe.com/amakuru/umubano-w-u-rwanda-n-u-bufaransa-ni-ntamakemwa-mushikiwabo.html

Posté par rwandanews