Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 3 Werurwe 2012 kuri Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi habaye inama rusange ya mbere ya Diaspora. Abari muri iyi nama barebeye hamwe ibyakozwe ndetse n’ibiteganywa gukorwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi Nduwumwe Nadine yatutangarije ko iyi nama yabaye iteganyijwe n’amategeko agenga amashyirahamwe yemewe n’amategeko agenga za ASBL zo mu Bubiligi.
Yagize ati : “Kuba haragiyeho Ishyirahamwe ryemewe kandi rigomba kugendera ku mategeko bizaduha ingufu nk’abashaka kuzuzanya no gufatanya mu gutera imbere nk’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi”.
Mu byakozwe nk’uko Nadine Ndumwe akomeza abivuga harimo gushyiraho inzego zitandukanye ku rwego rw’imijyi icyenda ariyo Anvers, Bruxelles, Charleroi, Gant, Leuven , Liège, Louvain la neuve, Namur na Mons. Bashyizeho kandi amatsinda y’imirimo, no gukora inama zo gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe ryabo.
Naho mu byo bashyize imbere mu minsi micye iri imbere nk’uko Nadine Nduwumwe akomeza abivuga harimo gutegura icyunamo, aho bateganya kuzakora amasengesho azahuriramo n’amadini yose.
Barimo gutegura kandi umunsi mpuzamahanga w’abagore, umunsi w’umupira w’amaguru ndetse n’umunsi wa siporo uzahurirwaho na diaspora yo mu Burayi.
Yagize ati : “Uretse ibyo, harategurwa “Come and See” (Ngwino urebe) y’abasore n’inkumi bazaza gusura u Rwanda ; harategurwa kandi n’indi mishinga myinshi muzamenya mu minsi iri mbere”.
Tubabwire ko mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize aribwo hatowe komite ifite manda y’imyaka ibiri igizwe n’abantu batandatu aribo :
Perezida : Emmanuel Twagirimana
Visi-Perezida : Nadine Nduwumwe
Ushinzwe Uburinganire : Pulchérie Nyinawase
Umubitsi : Erika Rugumire
Ushinzwe urubyiruko : Claude Birasa
Umunyamabanga : Jef Rwalinda
http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/bruxelles-diaspora-y-abanyarwanda-mu-kurushaho-kwiyubaka.html
Posté par rwandanews