Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 3 Werurwe 2012 kuri AmbasadeBruxelles : Diaspora y’Abanyarwanda mu kurushaho kwiyubaka y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi habaye inama rusange ya mbere ya Diaspora. Abari muri iyi nama barebeye hamwe ibyakozwe ndetse n’ibiteganywa gukorwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi Nduwumwe Nadine yatutangarije ko iyi nama yabaye iteganyijwe n’amategeko agenga amashyirahamwe yemewe n’amategeko agenga za ASBL zo mu Bubiligi.

Yagize ati : “Kuba haragiyeho Ishyirahamwe ryemewe kandi rigomba kugendera ku mategeko bizaduha ingufu nk’abashaka kuzuzanya no gufatanya mu gutera imbere nk’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi”.

Mu byakozwe nk’uko Nadine Ndumwe akomeza abivuga harimo gushyiraho inzego zitandukanye ku rwego rw’imijyi icyenda ariyo Anvers, Bruxelles, Charleroi, Gant, Leuven , Liège, Louvain la neuve, Namur na Mons. Bashyizeho kandi amatsinda y’imirimo, no gukora inama zo gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe ryabo.

Naho mu byo bashyize imbere mu minsi micye iri imbere nk’uko Nadine Nduwumwe akomeza abivuga harimo gutegura icyunamo, aho bateganya kuzakora amasengesho azahuriramo n’amadini yose.

Uhereye iburyo hari Pulchérie Nyinawase ushinzwe Uburinganire, Visi Perezida Nadine Nduwumwe na Perezida Emmanuel Twagirimana

Barimo gutegura kandi umunsi mpuzamahanga w’abagore, umunsi w’umupira w’amaguru ndetse n’umunsi wa siporo uzahurirwaho na diaspora yo mu Burayi.

Yagize ati : “Uretse ibyo, harategurwa “Come and See” (Ngwino urebe) y’abasore n’inkumi bazaza gusura u Rwanda ; harategurwa kandi n’indi mishinga myinshi muzamenya mu minsi iri mbere”.

Tubabwire ko mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize aribwo hatowe komite ifite manda y’imyaka ibiri igizwe n’abantu batandatu aribo :

- Perezida : Emmanuel Twagirimana

- Visi-Perezida : Nadine Nduwumwe

- Ushinzwe Uburinganire : Pulchérie Nyinawase

- Umubitsi : Erika Rugumire

- Ushinzwe urubyiruko : Claude Birasa

- Umunyamabanga : Jef Rwalinda

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/bruxelles-diaspora-y-abanyarwanda-mu-kurushaho-kwiyubaka.html
Posté par rwandanews