Yanditswe  na Ruzindana RUGASA

Ku bufatanye bwa Iremezo, Rwanda Social Services and Fa
journée de la femmemily Counseling
Canada hamwe na Diaspora ya Ottawa/Gatineau, hateguwe igikorwa cyo kwizizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ku itariki ya 10 Werurwe 2012, ahazagaragara abahanzi Daddy Cassa na Mighty Popo.

Uyu munsi wateguwe ku bufatanye bwa Iremezo, Rwanda Social Services and Family Counseling Canada hamwe na Diaspora ya Ottawa/Gatineau.

Abateguye uyu munsi baravuga ko batumiye umushyitsi w’icyubahiro nk’uko babikora buri mwaka. Kuri uyu wa 10 Werurwe 2012 bakazagezwaho ikiganiro na Dr.James Orbinski wari ukuriye Abaganga batagira umupaka (Médecins sans Frontières) mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Nk’uko Béatrice Rulinda ukuriye IREMEZO na Odette Uwambaye ushinzwe Ishami ry’Uburinganire n’Umuco muri Diaspora ya Canada Ottawa/Gatineau, akaba n’umuyobozi wa Rwanda Social Services and Family Counseling babivuga, uyu muganga ngo yaranzwe bihebuje no gutabara abicwaga muri jenoside.

Bavuga kandi ko Dr.James Orbinski yakoze n’ibindi bikorwa byinshi byiza, ku uburyo yabiherewe ibihembo binyuranye, harimo no kumuhitamo muri 1999, ngo azabe ariwe ujya kwakira « Prix Nobel de la Paix » nka Perezida uhagarariye MSF zose.

Uretse ibiganiro bitandukanye bizatangwa kuri uyu munsi hazaba n’igitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye bazasusurutsa abantu barimo Daddy Cassa, Mighty Popo nsetse n’Itorero Inkuba nk’uko bigaragara kuri iki kirango cy’ubutumire.

 

 

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/daddy-cassa-na-mighty-popo-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-umunsi-w-abagore.html

Posté par rwandanews