Iyi nkuru yanditswe na

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cy’inama cya Primature kuri uyu wa gatatu, Ministre w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’Umugore utuma basubiza amaso inyuma bishimira ibyagezweho.

Bureau

Ministre Inyumba yavuze ko « Akagoroba k’ababyeyi » gakwiye kwitabirwa n’imiryango yose mu gihugu

Kuri uyu munsi ariko kandi ngo ni ukwiyemeza kugera ku ntambwe irenze iyatewe, mu guteza imbere umugore n’umukobwa.

Kuri Ministre Inyuma na Ministeri ayoboye yavuze ko mu guteza imbere uburinganire n’umuryango nyarwanda by’umwihariko, gahunda yiswe “Akagoroba k’ababyeyi” ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’ihohoterwa n’uburinganire mu ngo.

Yagize ati: “ Muri iyi gahunda Leta yemeje, ababyeyi bafata umwanya wo kumenya ingo zabo, bakareba ingo zirimo ibibazo bagamije kubikemura, bakamenya uburezi bw’abana n’uko biriwe, bakavuga ku buringanire n’ibindi byubaka umuryango

Ministre Inyumba Aloysia kandi yemeza ko uyu munsi mpuzamahanga, ugomba gusiga batekereza ku gushyiraho ubukangurambaga ku bagore muri gahunda zo gukorana n’ibigo by’imali, kugirango biteze imbere.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko hagaragajwe ko abagore benshi bagihura n’imbogamizi yo gukorana n’ibigo by’imali kuko benshi nta mitungo bwite bafite bityo bakitinya, bikabatera guhora bategereje gufashwa.

Ministre Inyumba yibukije ko abagore bagira uruhare runini mu kurandura imirire mibi mu muryango, bityo ko bakwiye kumenya kurushaho gutegura indyo zuzuye, ibi bikazaganirwaho by’umwihariko muri gahunda y’ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa.

Kuri uyu wa kane ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi, mu Rwanda urizihizwa ku rwego rw’Umurenge.

Kuri uyu munsi hateganyijwe ibikorwa byo kwigisha abagore gutegura indyo yuzuye, gufasha imiryango ikennye ituye mu midugu, gufasha imiryango ifitie ikibazo cy’imirire no gushimira abana b’abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta.

Insanganyamatsiko y’uyumwaka iragira iti”Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu gutezimbere umuryango

Ikiganiro n'abanyamakuru mu cyumba cy'inama cya Primature ku Kimihurura

Ikiganiro n’abanyamakuru mu cyumba cy’inama cya Primature ku Kimihurura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2012/03/07/ministre-inyumba-ati-iki-kuri-uyu-munsi-wumugore/

Posté par rwandanews