Yashyizweho kuwa 23/03/2012 . Yashyizwe ku rubuga na EDITOR · Nta Gitekerezo kirayitangwaho
Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe mu ngoro y’inteko ishingamategeko hatangijwe kumugaragaro RADIO INTEKO ivugira ku ri 101.5 FM
Ni nyuma y’uko iyi Radio yari imaze iminsi yumvikana mu gihugu no kuri internet, ariko itaramurikirwa abanyarwanda ku mugaragaro.
Mu kumurika iyi Radio hari Perezida w’umutwe wa Senat y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, umunyamabanga mukuru wa Senat Cyitatire Sosthene, zimwe mu ntumwa za rubanda, abanyamakuru ndetse n’abahanzi.
Dr Ntawukuriryayo mu ijambo rye, yavuze ko iyi Radio ari umurongo wo guhuza abaturage n’intumwa zabo zibahagarariye.
Yavuze ko iyi Radio izajya kandi imenyesha abaturage ibyo abo batumye kubahagararira bakora mu nyungu z’ababatumye.
Yagize ati: “Icyo dukeneye cyane ni uko abaturage badutera inkunga y’ibitekerezo n’ibyo bumva bikwiye gukorwa kuko nibyo byatuzanye hano mu nteko”
Vice President w’umutwe w’abadepite, depite Kalisa Evariste nawe yashimangiye ko iyi Radio yagiyeho kugira ngo ibikorwa by’Inteko birusheho kugera ku banyarwanda, kandi umuturage wese abashe no kugira ijambo ku bikorerwa mu nteko yatoye.
Ministre Musoni Protais, ufite itangazamakuru mu nshingano ze, muri uyu muhango yavuze ko iyi Radio igiyeho kugirango uburenganzira bw’umuturage bwbahirizwe, kugirango ajijuke, kugirango amenye kandi agire uruhare mu mategeko atorerwa mu nteko.
Habimana Augustin umuyobozi wa Radio Inteko yabwiye UMUSEKE.COM ko igitekerezo cyo gushinga Radio Inteko, cyaturutse ku kuba abaturage benshi batarabashaga kumenya by’umwihariko ibikorwa n’abo batumye kubahagararira, nyamara ari uburenganzira bwabo.
Bityo bakaba baratekereje kuba hafungurwa Radio izajya icishaho ibikorwa n’ibiganiro bibera mu nteko, ariko kandi ikanatanga n’andi makuru muri rusange.
Habimana ati” icyo nasaba abaturage n’ukwisanzura kuri RADIO INTEKO bagatanga ibitekerezo ku biganiro bibera mu nteko kuko bizafasha abagize inteko ishingamategeko kuzuza neza ishingano zabo”.
Uwari ahagarariye abahanzi nyarwanda muri uyu muhango Jean Paul SAMPUTU, we yagize ati: “ Ni ubwa mbere tubonye Radio yegereye abahanzi ikabisabira ibihangano byabo mu buryo bwiza kandi bwemewe n’amategeko, icyo gikorwa cyadukoze mu mitima”.
Iyi Radio, yatangiye ibikorwa byayo kuva tariki 16 Mutarama uyu mwaka, ifite abakozi 12, bateganya kongera nkuko byemezwa n’abayobozi bayo.
Radio y’Inteko ishingamategeko, ni Radio ya kabiri y’Inteko ifunguye muri Africa, nyuma ya Radio y’inteko ya Zambia.
Photos: Sadiki Daddy/UMUSEKE.COM
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
umuseke.com/2012/03/23/radio-inteko-yafunguwe-ku-mugaragaro/
Posté par rwandanews