Kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2012, Abanyarwanda baba mu Bubiligi bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, aho bakoze ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti :” imyitwarire y’umugore w’Umunyarwandakazi, kwibuka no kwiyubaka.”

Abagera kuri 90 nibo bitabiriye uyu muhango, wari wateguwe na komisiyo ishinzwe uburinganire muri Diaspora ifatanije na Université des Femmes asbl.

Pulchérie Nyinawase ukuriye Komisiyo y’uburinganire muri Diaspora, yashishikarije Abanyarwandakazi baba muri Diaspora gufatanya n’abandi mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, by’umwihariko bakorera cyane mu mirimo yabo itandukanye.

Mu biganiro bitandukanye, hagarutswe ku mateka yaranze umugore mu Rwanda, berekana ko yagiye atsikamirwa ku gihe cy’ubukoloni ndetse no kuri Repubulika ebyiri zakurikiyeho. Bagarutse no ku buryo abagore bahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abari baje kwizihiza uyu munsi, bishimiye uburyo leta y’ubumwe yashyizeho itegeko nshinga rifite politiki yo guha ijambo umugore ibaha byibura 30% by’imyanya ifata ibyemezo.

Kuri uwo munsi kandi herekanywe na film yakozwe Marie-France Collars yitwa “Brussels-Kigali” ivuga ku butwari bw’abagore barokotse Jenoside, mu kubora ubutabera ndetse no gutera imbere.

Chantal Karara, wungirije Perezida wa komisiyo y’uburinganire muri Diaspora, yahamagariye abitabiriye uyu munsi bose, guhuza imbaraga mu gutera inkunga gahunda zo guha ubushobozi abagore binyuze mu guha ijambo no kumva abafite ibibazo kurusha abandi.

Bamwe mu bitabiriye uyu munsi

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/u-bubiligi-diaspora-nyarwanda-yijihije-umunsi-w-abagore.html

Posté par rwandanews