Umunyarwandakazi Justine RukebaYamuritse igitabo kizafasha isi kumenya ibyiza by’u Rwanda Mbabazi yaraye amuritse igitabo yise ‘This Is Your Time Rwanda’ kigaragaza ubwiza, ibigwi n’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’inzozi Abanyarwanda bafitiye igihugu cyabo.

Kuri iki Cyumweru muri Serena Hotel habereye umuhango wo gutangiza imurikwa ry’icyo gitabo rizazenguruka mu mpande zose z’isi.

Mu izina ry’abavandimwe be, umukobwa we Monique yabwiye nyina ko bahabwa ishema no kugira umubyeyi nkawe kandi bamushyigikiye, ati :”duhabwa ishema kandi n’u Rwanda aho tuba turi hose mu mahanga”.

Agaruka ku mpamvu yatumye yandika iki gitabo, Justine R. Mbabazi yasobanuye ko abana be bakundaga kumubaza byinshi ku Rwanda n’impamvu Abanyarwanda bagenda bemye aho bari hose ariko bakanamubaza impamvu ibyo abasubiza ntaho byanditse bityo bakamusaba kubyandika. Nawe ntiyashidikanyije kubemerera ko azandika igitabo none kirasohotse.

Iki gitabo cyiswe ‘This is Your Time Rwanda’ ugenekerereje mu Kinyarwanda ni ‘Iki nicyo gihe cyawe Rwanda’, kigaragaza ibyiza by’u Rwanda mu mpande zose.

Justine R. Mbabazi avuga ko indi mpamvu yatumye agira umwete wo kwandika iki gitabo ari raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mwaka wa 2010, ishinja ingabo z’u Rwanda ibyaha bitandukanye ngo zakoreye muri Congo.

Ati :”nibajije impamvu niba Umuryango w’Abibumye wandika ibintu byo kudusenya, nti kuki twe tutakwandika ibyiza ahubwo ingabo zacu zakoreye muri Congo nko gucyura impunzi zisaga miliyoni ebyiri ?”

Yasabye kandi Abanyarwanda guhagurukira kwandika ibyiza n’intambwe nziza u Rwanda rurimo kugenda rutera, babikoreye abana babo n’umuryango nyarwanda w’ejo hazaza muri rusange.

Abafashe amagambo bose bagiye bashimira Justine Mbabazi, bavuga ko abereye intangarugero Abanyarwanda bose bagomba kwandika ibyiza bazi ku Rwanda kuko bihari byinshi, mu rwego rwo gusibanganya aho u Rwanda rwageze ruvugwa ku bibi gusa.

By’umwihariko, abagore basanga Mbabazi yarababereye urugero rwiza nk’uko Ingabire Marie Immaculée yabitangaje, ati :”ni ishyari ryiza uduteye, ni ubutwari ugaragaje, nguhaye inka”.
Justine R. Mbabazi avuga ijambo
Monica, umukobwa wa Mbabazi asoma umuvugo woherejwe na musaza we utarabashije kuhagera
Abari bahagarariye Diaspora ya Canada bahaye Mbabazi indabo mu rwego rwo kumushimira
Umushyitsi mukuru yari Minisitiri Musoni Protais ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri
Hon. Bwiza Connie abaza ikibazo Mbabazi ku bijyanye n’igitabo cyashyizwe ahagaragara
Mu gihe umuhanzi Tuyisenge yaririmbaga, hacinywe akadiho karahava
Abagize Inganzo Ngali basusurutsaga abari aho
Intore z’Inganzo Ngali zabarizwaga mu bicu nzayisenga Sophia akirigita umurya w’inanga habayeho no gusangira akarahuri

Foto : Cyril NDEGEYA

http://igihe.com/umuco/ibitabo/yamuritse-igitabo-kizafasha-isi-kumenya-ibyiza-by-u-rwanda.html h

Posté par rwandanews