Bakhtiyar Tuzmukhamedov

Mu cyumwetru gishyize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon, yashyizeho umucamanza uhoraho mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR)  rukorera Arusha muri Tanzaniya. Hari taliki ya 10 Nzeri uyu mwaka ubwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni yafataga icyo cyemezo.
Uwo ni Bakhtiyar Tuzmukhamedov w’imyaka 54 y’amavuko, akaba akomoka mu gihugu cy’u Burusiya. Mu byo azaba ashinzwe, harimo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Tuzmukhamedov mbere y’uko ashingwa iyo mirimo muri TPIR yakoraga mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burusiya kuva mu mwaka wa 1992, ibyo akabifatanya no kuba umwarimu w’amategeko muri kaminuza yitwa “Diplomatic Academy” iri i Moscow mu Burusiya. Mu bindi, yakoze  muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu mwaka wa 1984. Kuva mu mwaka wa 1977 kugeza mu wa 1984 akaba yari umushakashatsi mu kigo cyitwa “Institute of Merchant Marine”.
Bakhtiyar Tuzmukhamedov yanabaye kandi Visi Perezida w’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abanyamategeko, aba umwanditsi wungirije w’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abanyamategeko ndetse anaba umunyamuryango w’ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyitwa “Red Cross”.
Amashuri ye yayarangirije i Moscow mu mwaka wa 1983 mu ishuri rikuru ryitwa “Moscow State Institute of International Relations”, aho yabonye impamyabushobozi y’ikirenga muri “Candidate of Juridical Science (CDS)” mu mwaka wa 1994 n’indi mpamyabumenyi mu by’amategeko “ LLM” yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri kaminuza ya Harvard mu cyo bita “Harvard School of Law”.
Uriya mugabo aje ari umucamanza wa 9 uhoraho muri urwo rukiko, akaba aje yiyongera ku bandi 11 bafite amasezerano adahoraho muri ruriya rukiko. Twibutse abasomyi b’Imvaho Nshya ko muri Nyakanga 2009 ari bwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye kongereye manda y’abacamanza b’urwo rukiko bakazasoza imirimo yabo mu mwaka wa 2010 kugira ngo babashe kurangiza imanza zisigaye zitaracibwa.

Sibo Martin

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1922b.htm

Posté par rwandaises.com