Dr Charles Muligande, Minisitiri w’Uburezi

Minisitiri w’Uburezi Dr. Charles Murigande arahamagarira Abanyarwanda gutanga umusanzu ku iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri kugira ngo gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ishyirwe mu bikorwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Dr. Charles Murigande yavuze ko kugira ngo abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu mwaka ushize babe barashoboye kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye babishobojwe na gahunda yo kwigisha abanyehsuri bo mu mashuri abanza mu ngunga, aho bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nyuma ya saa sita. Ibi ngo byatumye haboneka ibyumba by’amashuri bigiyemo, avuga ko ubu havutse ikibazo cy’uko abazarangiza uwa gatandatu muri uyu mwaka ndetse n’izakurikiraho batazabona aho bigira mu gihe hatubatswe ibindi byumba by’amashuri. Aha Dr Murigande yasobanuye ko hakenewe miliyari mirongo itatu na zirindwi (Frw 37.000.000.000) kugira ngo hubakwe ibyumba by’amashuri bihagije, ariko Minisiteri y’uburezi ifite ingengo y’imari ya miliyari icyenda na miliyoni magana cyenda (Frw 9.900.000.000) yateganirije iriya gahunda. Ati « N’ubwo dufite amafaranga make cyane ku akenewe, amashuri agomba kubakwa byanga bikunda », akomeza agira ati « Abanyarwanda bagomba kubigiramo uruhare buri wese agatanga umuganda ujyanye n’ubushobozi bwe ».
Dr Murigande yasobanuye ko kiriya gikorwa ari igikorwa Minisiteri y’uburezi imaze igihe itegura kandi cyanatangiye kuko hari abana bamaze kuyigamo, ahubwo icyihutirwa ari ukugishyira mu bikorwa hose mu gihugu. Avuga ko amafaranga Minisiteri y’uburezi ifite azakoreshwa mu kugura ibikoresho byo kubaka, muri buri Karere hazashyirwamo umwenjeniyeri uzajya uhagarikira imirimo y’ubwubatsi. Kuri buri site kandi hazaba hari umufundi warangije amashuri yisumbuye mu by’ubwubatsi, bazajya bahembwa na Minisiteri. Kiriya gikorwa kugira ngo kirangirire igihe, Minisiteri y’Uburezi yateguye kukigiramo ubufatanye n’ingabo z’igihugu. Minisiteri y’umutekano izatanga abari mu gihano nsimburagifungo, n’abaturage ubwabo.
Ku birebana n’uko hari impungenge z’uko abana bazigira muri ariya mashuri bashobora kutabona uburezi bufite ireme bitewe n’uko n’ubundi mu mashuri abanza ya Leta usanga nta reme uburezi bwabo bufite, Dr Murigande yavuze ko ibi nta mpungenge byagombye gutera kubera ko buri shuri barigeneye umuyobozi ubifitiye ubushobozi kandi akaba anafite imfashanyigisho zihagije.
Ku kibazo cy’uko gahunda yo kwigisha mu Cyongereza hari abanyeshuri idindiza bitewe no kwigishwa n’abarimu batazi Icyongereza neza, aha Dr Murigande ati « Ikibazo kirahari ariko hari n’igisubizo kuko leta yashyizeho gahunda yo gukomeza kwigisha Icyongereza abarimu ishingiye ku rwego buri mwarimu agezeho ». Avuga ko muri buri Karere hari abarimu 100 bazajya bigisha abarimu batazi Icyongereza neza.
Hejuru y’ibyo ngo Leta yashyizeho gahunda y’uko abarimu bigisha mu mashuri nderabarezi yose bagomba kuba barize mu bihugu bikoresha Icyongereza kugira ngo abayarangizamo bose bazajye baba bazi kwigisha mu Cyongereza neza. Ikindi ngo nko ku bufatanye bw’ikigo cy’Abongereza hagiye kubaho amahugurwa yo kwigisha Icyongereza no kwigisha kukigishamo mu gihugu cyose.
Gahunda yo kubaka amashuri ya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 igomba kuba yarangiye mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2010 kugira ngo abanyeshuri bazabone aho bigira.

Niwemutoni Phoibe

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw

Posté par rwandaises.com