Yanditswe kuya 3-04-2012 – Saa 14:05′ na Karirima A. Aimable

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert yavuze ko bagiriye uruzinduko i Leuven batumiwe na DRB Rugari ya Louvain na Afrika Film Festival ngo byari muri gahunda biyemeje wo gushimangira no guteza imbere umubano w’ubucuti n’isura nziza y’u Rwanda mu Karere ka Flandres.
Masozera yagize ati : “Birakwiye ko abaturage bo muri Flandres bamenya u Rwanda kurushaho, cyane tubasobanurira uko u Rwanda rumeze ubu, kuko abenshi bagifite isura yarwo ya mbere y’ 1994.

Ambasaderi akomeza agira ati : “Ikintu cyanteye ishema no kunezerwa, ni ukuntu Abanyarwanda bacu batuye i Leuven bashoboye kubana neza no gushaka inshuti nziza (intégration réussie), kandi bakaba bagerageza kwerekana isura y’u Rwanda rumaze kugeraho, babibwira izo nshuti n’abaturanyi babo. Ibyo bakora kandi bikaba bisabwa n’Abanyarwanda bose batuye mu mahanga.”

Ambasaderi Masozera yakomeje atubwira bahuye na Guverineri w’Intara ya Braban Flamand aho Leuven iherereye witwa De Witte. Yemeje ko hakomeza kubaho umubano wihariye na Flandres akaba yaragaragaje ubushake bwo kubigiramo uruhare no gushakira u Rwanda inshuti, cyane cyane abashoramari n’abanyamakuru bamamaza isura nziza y’u Rwanda, banahuye n’Abayobozi bakuru ba Kaminuza Gatolika ya Leuven « Katholieke Universiteit Leuven » (KUL) barimo Bart De Moor akaba ari Umuyobozi wungirije wa KUL.

Abayobozi b’Umujyi wa Leuven baganira uburyo habaho umubano ushingiye ku bufatanye hagati y’imijyi cyangwa uturere two mu Rwanda (jumelage) barabyemera, hasigaye kubinononsora neza bigatangira.

Iyo gahunda yasojwe no kwerekana filimi yitwa « Kinyarwanda » yakorewe mu Rwanda ikaba ari imwe muzo berekanye muri iyo festival bise “Afrika Film Festival” yitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Ambasaderi Masozera yari kumwe na Musare Faustin ni Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Perezida wa DRB-Rugali-Louvain, Aloys Habarurema n’umwungirije Dr. Eugène Rurangwa na Guido Huysmans na mugenzi we bakorana witwa Guido convents bategura“ Afrika Film Festival”
Ambasaderi Masozera yakirwa n’abayobozi b’Umujyi wa Louvain
Ambasaderi Masozera ageza ijambo imbere y’imbaga yari yaje muri Afrika Film Festival
Ambasaderi Masozera yakiriwe na Bart De Moor muri Kaminuza ya Louvain (UCL)

Karirima A. Aimable, IGIHE.com-Belgique

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/twiyemeje-gushimangira-umubano-n-akarere-ka-flandres-ambasaderi-masozera.html
Posté par rwandaises.com