Yanditswe kuya 22-05-2012 – Saa 10:43′ na Fiacre Igihozo

U Rwanda ruracyafatwa nk’igihugu kivuga cyane ururimi rw’Igifansa kurusha uko rukoresha Icyongereza, iyi ikaba impamvu ituma rutemererwa kwitabira amarushanwa ya “Big Brother Africa” ategurwa n’isosiyete ya DSTV, icuruza imirongo ya televiziyo mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakora muri DSTV.

Umukino wa “Big Brother Africa”, ukurikiranywa ukanakundwa na benshi mu karere ka Afurika y’uburasirazuba bwa Afurika n’u Rwanda rurimo, aho narwo rufite umubare utari muke w’abanyarwanda bakunda aya marushanwa, ataragaragaramo umunyarwanda n’umwe mu nshuro esheshatu amaze kubaho.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru, The Rwanda Focus, amarushanwa ya Big Brother Afurika agiye kubaho ku nshuro ya karindwi uyu mwaka wa 2012, akazaba afite igihembo cy’akayabo k’ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, bizegukanywa n’uzayatsinda, nyamara mu banyamahirwe bashobora kuzayegukana nta munyarwanda urangwamo kubera ikibazo cy’ururimi rw’icyongereza kibasha kuvugwa na benshi mu banyarwanda kuri ubu, ariko abantu benshi bakaba batarabyemera.

Kris Kabacira, ni umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’ubucuruzi muri Tele-10, isosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo mpuzamhanga bya DSTV, akaba avuga ko kuba u Rwanda rukibarwa nk’igihugu gikoresha igifaransa cyane, ariyo mpamvu nyamukuru ituma rudahagararirwa mu marushanwa ya BBA.

Ibi abihamisha ko nk’igihugu cya Mozambique ubusanzwe gikoresha ururimi rw’Igiportugal, cyangiwe kujya muri aya marushanwa kubera izi mpamvu z’ururimi, kimwe n’u Rwanda ruvugwaho gukoresha igifaransa nyamara hashize imyaka itari mike ururimi rw’icyongereza rukoreshwa na benshi ndetse rukaba ari narwo rwigishwamo mu mashuri.

Ibi bikaba ari ibintu bitashimisha urubyiruko rw’abanyarwanda, cyane ko ari narwo ruba rurebwa na bene ibi biganiro kurusha abandi, kandi kuri ubu urutari rucye muri rwo rukaba rwumva neza rukabasha no kuvuga icyongereza, ari nabyo bituma ababasha kumva bakanakurikirana iri rushanwa kuri televiziyo.

Ikindi gishimishije uyu mwaka, ni uko umwe mu bahagarariye Uganda, Kyle ari Umugande uvanze n’umunyarwanda.

Hagati aho ariko Kabacira avuga ko ururimi atariyo mpamvu yonyine ituma u Rwanda rudahagararirwa, kuko no kuba rufite abafatabuguzi bacye ba DSTV, ari imwe mu mpavu zikomeye zituma, DSTV, isosiyete yo mu gihugu cya Afurika y’epfo, itita ku Rwanda kuko rufite abafatabuguzi bagera ku 8000 gusa, kandi biganjemo ibigo bikomeye, nk’amabanki n’amahoteli, bityo ukaba utarugereranya na Uganda, Kenya cyangwa Tanzania.

Kabacira avuga ko ni haramuka hiyongereye isoko ry’abafatabuguzi, n’u Rwanda ruzashyira rugatekerezwaho, « Turi kugerageza kureba uko twarushaho kwamamaza ifatabuguzi rya DSTV, abantu nibamara kuryiyumvamo bakaryitabira, kuburyo byatuma abareba na ririrya rushanwa biyongera, noneho u Rwanda na rwo ruzajya rwitabira amarushanwa azakurikiraho.

Muri aya marushanwa, bisaba kumenya ururimi rw’icyongereza kugira ngo ubashe kuba wayitabira, ibihugu bitatu birimo Uganda, Kenya, na Tanzania nibyo bifite ababihagarariye muri BBA nk’uko byahoze bigenda kuva aya marushanwa yatangira kubaho.

Kenya ihagarariwe n’abantu babiri ndetse n’umuhanzi Prezzo, uririmba mu njyana ya Hip hop. Tanzania yo ihagarariwe na babiri aribo Julio na Hilda.

Uganda ihagarariwe na babiri, aribo Kyle na Jannatte, batagaragarijwe ko bishimiwe n’abagande, ahanini bitewe n’uko bavugaga ko badasobanutse, urebeye k’uko bagaragara n’uko bitwara, nyamara kubera akayabo gahatanirwa, kagiye kiyongera uko amarushanwa yagiye atera imbere, akava ku bihumbi 100 akagera ku bihumbi 300 kuri iyi nshuro ya karindwi, abagande bemeye kuzashyigikira abantu babo.

Nyamara ariko n’ubwo abagande batishimiye ababahagarariye muri BBA, umwe muri bo Kyle, we n’ubwo abagande batamukunda ngo bamushyigikire, yahita yerekeza ku Rwanda nk’igihugu kivukamo Nyina umubyara, kandi bikaba n’uburyo bwiza kuri we kuko u Rwanda ntawundi muntu uruhagarariyemo.

Ubundi uyu mukino wa BBA, uburyo ukinwamo ni uko abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, baratoranijwe, bafungiranwa mu nzu imwe, irimo ibyangombwa nkenerwa byose birimo n’ibiribwa byo kubatunga icyo gihe cyose, bakabasha kuyibanamo mu gihe kingana n’iminsi 90 ni ukuvuga amezi atatu badasohoka, aho baba bagerageza kubanirana neza, nyamara bahuye batandukanyije imico, bityo urushije abandi kwitwara neza mu mibanire, akaba ariwe ubasha kwegukana igihembo, aho aba asigaye wenyine mu nzu abandi baragiye bayirukanwamo buri cyumweru.

Iyo bari muri iyo nzu mu gihugu cya Afurika y’epfo, bakiyinjiramo bwa mbere, ibikorwa byose bakora biba bigenzurirwa ku byuma bifata amashusho, nta nakimwe kivuyemo, no kuba umuntu yakorana imibonano mpuzabitsina n’undi barabigaragaza, bikaba byaranatumye ibihugu bimwe na bimwe bikenga, aho nka Ethiopia yahisemo kudahagararirwa, kugira ngo irengere umuco wayo, yavugaga ko wahangirikira.

Nyamara ariko ubundi uru runyurane rw’imico ni rwo shingiro ry’uyu mukino kuko uba witabiriwe n’abantu babarirwa muri 30 baba baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakaba bagomba kubana, imico ya buri umwe ntibangamire abandi.

N’ubwo urwanda rwaba rudashishikajwe cyane no guhagararirwa muri aya marushanwa mpuzamahanga, ariko byibuze ubundi abanyarwanda bakwishimira kubona hari umunyarwanda uri guhatana, ndetse no kureba uko umuco w’u Rwanda ugaragara mu runyurane rw’indi mico y’abanyamahanaga.

Ubusanzwe iri rushanwa rya “Big Brother Africa” risanzwe ryitabirwa na Angola, Botswana, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Afurika y’epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe, hakiyongeramo ibihugu bibiri aribyo Liberia na Sierra Leone, ndetse na Ethiopia na Mozambique zari zaragiyemo muri 2004, ubu zikaba zaravuyemo, Ethiopia ku mpamvu z’umuco, naho Mozambique igakurwamo kubera impamvu z’ururimi.

Iri rushanwa rya BBA, rikaba ryaratangiye tariki 06 Gicurasi 2012, aho hanongewemo itegeko rishya ryiswe “double-up” bivuga ko abantu babiri bazajya bagomba kwihuza abakagirana ubufatanye mu byo bazajya bakora byose.

www.igihe.com/imyidagaduro/hanze/igifaransa-kiracyatera-u-rwanda-kudahagararirwa-muri-bba.html

Posté par rwandaises.com