Ku wa gatatu w’icyi cyumweru turangije, abakozi bo muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bahawe amahugurwa yerekeranye no gutanga services zinoze (customer care) mu gihe hari hamaze iminsi iyi Ambasade inengwa n’abayigana kubera serivise zayo ngo batishimiraga.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ni imwe muri za Ambasade zifite Abanyarwanda benshi mu bihugu ziherereyemo, Ububiligi bufite Abanyarwanda benshi bahatuye barenga ibihumbi mirongo ine (40.000), dukurikijje imibare duhabwa n’Ambasade, mu Bubiligi kandi uhasanga abandi Banyarwanda benshi bahaca bikorera ubushabitsi , hari n’abaturuka mu bindi bihugu by’u Burayi, Aziya, Afurika na Amerika kubera imiterere y’ubukungu n’ubucuruzi by’igihugu cy’Ububiligi, kandi bakaza bakurikiye imiryango yabo y’Abanyarwanda ihatuye kandi ihakorera, ugasanga rero ari urujya n’uruza ku buryo abahatuye bahise u Rwanda Rugari, muri make ni akandi karere k’u Rwanda.

IGIHE rero twegereye ushinzwe servise yo gutara no gutanga amakuru (chargée de Communication) muri Ambasade ariwe Oria Kije Vande Weghe, tuganira uko bafashe gahunda yo gukoresha amahugurwa abakozi.

Oria yagize ati : « Icya mbere cyatumye duhugurwa ni uko igihe cyari kigeze ko bikorwa bikaba n’imihigo Ambasaderi yagiriye imbere y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, akaba mu byo yahigiye harimo kunoza serivise zikabera nziza abaza bagana Ambasade n’abakozi ubwabo bayikoramo ».

Oria akomeza agira ati : « Icya kabiri ni ugukomeza gutanga isura nziza y’u Rwanda kuko biba biri mu nshingano za buri Ambasade ihagarariye u Rwanda hose ku isi ».

Uyu mukozi wa Ambasade kandi yakomeje atangariza IGIHE ko intego yari yashyizwe muri gahunda ko ari ugutanga serivise inoze, harimo kwakira neza abaje babagana, kumenya uko babaganiriza, kutarakazwa n’imvugo zimwe na zimwe zitari nziza z’abantu baje babagana kuko bishobora kubaho bityo bakamenya uko babyitwaramo nk’abakozi. Mu kiganiro na IGIHE, Uwantege Devota ushinzwe kwakira abantu (service d’accueil) umaze imyaka 17 akorera iyo Ambasade we yatangiye agira ati : « Ntushobora gusaba umukozi umusaruro mwiza utamuhaye ibikoresho bimufasha kuwugeraho , aya mahugurwa aje akenewe ahubwo yaratinze, jye umaze imyaka myinshi hano kuko natangiranye n’iyi Ambasade ni ubwa mbere bibayeho mu mateka y’iyi Ambasade ».

Ambasaderi Masozera Robert we yatanze ubutumwa agira ati : « mutubwirire abatugana bose bajyaga baza bibwira ko batari butahane cyangwa batazabona ibyo bifuza nk’impapuro z’inzira ibyemezo bitandukanye n’ibindi…, ko ari uburenganzira bwabo kuko hari abaza bamara kubibona bigasa nk’aho bivuye mu ijuru ukabona barishimye birenze urugero kuko batakekaga ko babihabwa ».

Masozera akomeza agira ati : « Ambasade ni iyanyu murisanga, ibishoboka tuzabibakorera ibigoye dushakire hamwe ibisubizo ».

Tumubajije impamvu habayeho ayo mahugurwa yadusubije ko buri wa gatatu wa buri cyumweru yakira abantu bose babyifuza, ati : « Ni aho rero namenyeye ko hari serivisi zikemangwa mu gutangwa, igitekerezo kivuka ubwo nibwo twiyemeje n’ikipe dukorana kubishyira mu mihigo. Kandi koko izo serivisi zitashimishaga abatugana, ntibyaterwaga n’ubushake buke ahubwo hari hakenewe kunononsora iyo mikorere, nkaba nizera ko buri wese uzaza atugana azanogerwa kurushaho ».

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ifite abakozi basaba icumi aribo : Ambasaderi Masozera Robert, Umujyanama wa mbere Musare Faustin, Umujyanama wa kabili Uwamungu Joseph, aha kandi hiyongeraho, Mukabanana Eduige (Umwunganizi wa Ambasaderi), Rutanga Jeanne ( Umukarani ushinzwe ibya Visa), Uwantege Devote (Ubukarani no kwakira abantu), Kabutura Francine (Umunyamabanga mukuru), Willy Karangwa (umucungamutungo), Oria Kije Vande Weghe (Ushinzwe itumanaho), Alain kayigire (Umushoferi), na Vedaste karayire (Umushoferi).

 

 

 

Foto : Karirima A. Ngarambewww.

igihe.com/diaspora/ibikorwa/ikibazo-cyo-gutanga-servisi-mbi-ambasade-y-u-rwanda-mu-bubiligi-yakivugutiye-umuuti.html

Posté par rwandaises.com