Kuwa 11 Gicurasi 2012, Itorero ndangamuco ry’u Rwanda mu Bushinwa ryizihije umugoroba w’igitaramo nyafurika i Beijing, aho ryerekanye ibihangano birimo indirimbo, ingoma, imyambaro ndetse n’ibihangano by’ubukorikori bwo gushushanyisha amabara (Painting).
Muri iki gikorwa, igishushanyo cy’u Rwanda cyararushije ubwiza ibindi bishushanyo byari hamwe bityo kigurishwa amadolari magana ane (US $ 400). Amafaranga ava mu bucuruzi bw’ibihangano ashyirwa hamwe agafasha abatishoboye, cyane cyane imfubyi n’abafite ubumuga bavukanye.
Iki gitaramo ni ingarukamwaka kikaba gitegurwa n’abafasha b’abahagarariye ibihugu by’Afurika mu Bushinwa, kikitabirwa n’abantu b’ingeri zose harimo Abashinwa bo mu nzego za Leta kimwe n’abikorera ku giti cyabo. Hari kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Ngarambe Francois Xavier.
Igitaramo cya 2012 cyari gifite umwihariko kuko cyari cyitabiriwe n’umufasha wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Madamu Le Aimei.
- Abahungu barahamirije abakobwa barashayaya
- Mu muhango wo kwiyakira
- Bamwe mu bagize itorero ry’imbyino ry’Abanyarwanda baba mu Bushinwa
- Mu gitaramo nyafurika i Beijing n’abashinwakazi bari
- Ambasaderi Ngarambe Francois atanga igihangano cy’u Rwanda ari kumwe n’umufasha we hamwe n’umushinwakazi wakiguze amadolari 400
Iyi nkuru twayigejejweho na Emile Rwagasana uri mu Bushinwa
- Source : IGIHE.COM
- Posté par rwandaises.com