Nyuma y’ubutumire yashyikirijwe, hategerejwe kumenyekana niba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, azasura u Rwanda muri uyu mwaka cyangwa niba azitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyaba gisobanuye byinshi kubera amateka y’ibi bihugu byombi.

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwashyikirije ubutumire Perezida Macron. Kugeza magingo aya, Nicolas Sarkozy ni we Perezida w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, “mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis-Abeba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, yamenyesheje Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, Jean-Baptiste Lemoyne, ko abayobozi b’u Bufaransa bazohererezwa ubutumire bwo kwitabira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25.”

Ibi bikurikiye inshuro nyinshi u Rwanda rwagaragaje ko ruzishimira kwakira Perezida Macron i Kigali.

Ku wa 11- 13 Ugushyingo 2018 Perezida Kagame yari i Paris mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro, Forum de Paris sur la paix, ku butumire bwa Perezida Macron. Iyo nama isojwe byatangajwe ko Kagame yavuye mu Bufaransa ashyikirije Macron ibaruwa imushimira, inamutumira kuzagenderera u Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

U Bufaransa bwanashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, aranawegukana.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu “nta makuru mashya ahari” ku rugendo rwa Macron mu Rwanda.

Gusa hari n’amakuru ko hari Abadepite b’Abafaransa bazaba bari i Kigali ku wa 7 Mata 2019 bayobowe na Sira Sylla unafite inkomoko muri Sénégal, uyobora itsinda rigamije ubucuti hagati y’ibihugu by’u Bufaransa, u Rwanda n’u Burundi. Azaba aherekejwe na Jean-Jacques Bridey uyobora Komisiyo ishinzwe ibya gisirikare.

Kuva mu 1994, Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kuzamo agatotsi ahanini biturutse ku ruhare rushinjwa iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibintu byashushe nk’ibijya mu buryo mu gihe u Bufaransa bwayoborwaga na Sarkozy gusa na we yavuye ku butegetsi umwuka utaramera neza, birongera birazamba.

Kuva Macron yatorwa, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wahinduye isura.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, Minisitiri Dr Sezibera yabajijwe niba muri uyu mwaka u Bufaransa bwazongera kugira Ambasaderi i Kigali, nyuma y’uko Michel Flesch wari uhasanzwe yagiye mu kiruhuko mu 2015.

Mbere y’uko agenda, Leta y’u Bufaransa yari yahaye u Rwanda Fred Constant nk’umusimbura we, hashira igihe kirenga umwaka rutaramwemeza, ajyanwa muri Guinée Équatoriale.

Ati “Icyemezo nikimara gufatwa tuzabivugaho, ariko kugeza ubu ntabwo igihe kiragera. Ibikorwa bya dipolomasi bigira uko bigenda. Dufite Ambasaderi mu Bufaransa [Jacques Kabale], icyo ni ikimenyetso cy’ubushake bwacu mu kunoza umubano.”

Abajijwe niba Perezida Macron azasura u Rwanda muri uyu mwaka, yasubije ati “Perezida Macron ahawe ikaze mu Rwanda. Yashyikirijwe ubutumire, tugomba kuganira n’u Bufaransa mu gihe gikwiye. Ni igihe kitaragera.”

 

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa kuva mu 2015 asubirayo mu 2018

 

Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twitege-perezida-macron-i-kigali
Posté le 19/02/2019 par rwandaises.com